00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Burundi: Umuhanzi Steven Sogo yasohoye indirimbo itaka u Rwanda

Yanditswe na

Joel Sengurebe

Kuya 8 September 2013 saa 01:20
Yasuwe :

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Burundi witwa Steven Sogo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndirimbe u Rwanda’, indirimbo itaka ibyiza by’u Rwanda.
Aganira na IGIHE, Steven Sogo, yavuze ko impamvu zamuteye kuririmba iyi ndirimbo ari uko akunda cyane u Rwanda noneho anasabwa na mugenzi we Jean Pierre Runyurana umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi (Amicale des Musiciens) ko bafatikanya kuririmbira igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati “Nabisabwe na mugenzi wanjye w’Umunyarnwanda, kandi nanjye (…)

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu Burundi witwa Steven Sogo yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ndirimbe u Rwanda’, indirimbo itaka ibyiza by’u Rwanda.

Steven Sogo aririmba

Aganira na IGIHE, Steven Sogo, yavuze ko impamvu zamuteye kuririmba iyi ndirimbo ari uko akunda cyane u Rwanda noneho anasabwa na mugenzi we Jean Pierre Runyurana umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abahanzi (Amicale des Musiciens) ko bafatikanya kuririmbira igihugu cy’u Rwanda.

Umuhanzi Steven Sogo, umwe mu bahanzi bakunzwe mu Burundi; yahisemo kuririmba indirimbo itaka ubwiza bw'u Rwanda
Umuhanzi Steven Sogo aririmba ataka ibyiza by'u Rwanda

Yagize ati “Nabisabwe na mugenzi wanjye w’Umunyarnwanda, kandi nanjye bihurirana no kuba nanjye nkunda cyane igihugu cy’u Rwanda”.

Uyumvise, iyi ndirimbo icurangitse mu njyana gakondo, aho yumvikanisha umwimerere w’uyu muhanzi usanzwe ukora injyana ivanzemo umudihoi w’Ikirundi, ikinimba, ikizayirwa.

Mu nyikirizo, Sogo aririmba agira ati "Reka ndirimbe ndirimbe Urwanda rwabaye rwogera muri Afrika no mu mahanga." Aririmbamo kandi andi magambo ataka ubwiza bw’u Rwanda, anareshya abakerarugendo.

Steven Sogo aririmba muri Kigali Up i Kigali mu Rwanda

Umva indirimbo Akabanga ya Steven Sogo:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages