Uyu musore wakoreraga sheni ya Youtube yitwa “Waka Light Tv “ yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwangiza umuco w’Abarundi akwirakwiza amashusho ateye isoni ndetse anashyira hanze abantu batabyumvikanyeho, ibyo benshi mu Rwanda bahaye akabyiniriro ko kugwa gitumo.
Kuri uyu wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019 nibwo Polisi yerekanaga aba basore batawe muri yombi ku wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2019.
Polisi yahise iboneraho umwanya wo kuburira abashakisha ababakurikira kuri youtube ariko bakoresheje amashusho cyangwa amagambo yangiza umuco w’Abarundi kubigendamo gake kuko bashobora kwishora mu byaha byatuma bakurikiranwa n’inkiko.
Polisi y’u Burundi yatangaje ko uretse aba batawe muri yombi hari n’abandi ikomeje gushakisha ngo baryozwe ibyaha bakoreye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Youtube.
Usibye abakoresha Youtube nk’abanyamakuru ariko kandi Polisi yaburiye n’abahanzi baririmba amagambo yangiza umuco.
Aha banaherekaniye umuhanzi Delegué Général watawe muri yombi ashinjwa kuririmba indirimbo zirimo amagambo yangiza umuco ndundi.
Polisi yibukije abahanzi ko kuririmba amagambo ateye isoni cyangwa atukana bishobora kubashora mu byaha ku buryo bakwisanga mu butabera.
Usibye i Burundi no mu Rwanda ikibazo nk’iki kimaze iminsi kigarutsweho dore ko abakoresha urubuga rwa Youtube basabwe kwitondera ibyo batangaza kugira ngo bataza kwisanga mu byaha.



















TANGA IGITEKEREZO