Aba banyamuziki bongerewe kuri uru rutonde basanzeho Romy Jones [RJ The DJ], usanzwe ari inshuti na The Ben akaba na mubyara wa Diamond Platinumz ndetse na DJ we wihariye.

Aba bahanzi bategerejwe mu gitaramo The Ben agiye gukorera i Burundi ku wa 1 Ukwakira 2023 kuri Jardin Public.

Mbere y’uko The Ben ataramira Abarundi mu gitaramo nyamukuru azabanza guhura n’abakunzi be mu birori bizabera ahitwa Jardin Public ku wa 30 Nzeri 2023, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 100Fbu na miliyoni 2 Fbu ku meza y’abantu umunani, bagahabwa amacupa abiri ya champagne.

Muri ibi birori kandi itike y’abanyacyubahiro izaba ari miliyoni 10Fbu (arenga miliyoni 3 Frw) umuntu akanywa, akanarya n’icyo ashaka hamwe n’umuryango we w’abantu icumi azaba yasohokanye.

Mu gitaramo nyamukuru kizaba ku wa 1 Ukwakira 2023, itike yo kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Fbu ku muntu umwe, itike ya VIP bikaba ibihumbi 50Fbu, ameza y’abantu batandatu azaba agura ibihumbi 500Fbu, mu gihe ay’abantu umunani ariho amacupa abiri ya champagne azaba agura miliyoni 1.5Fbu.

Mu myaka ibiri ishize The Ben yahuriye mu ndirimbo imwe na Babo bayita “Go Low”

Mu myaka itatu ishize Bushali yahuriye mu ndirimbo imwe na The Ben bise “Ngufite ku mutima”

Bushali agiye guhurira mu gitaramo kimwe na The Ben i Burundi nyuma yo gukorana indirimbo zirimo "Ngufite ku mutima" na "Muruturuturu"
Bushali agiye guhurira mu gitaramo kimwe na The Ben i Burundi nyuma yo gukorana indirimbo zirimo "Ngufite ku mutima" na "Muruturuturu"
Babo wakoranye indirimbo na The Ben bise 'Go Low' bagiye guhurira mu gitaramo kimwe i Burundi
Babo wakoranye indirimbo na The Ben bise 'Go Low' bagiye guhurira mu gitaramo kimwe i Burundi
Lino G ni we muhanzi w'i Burundi wongerewe muri iki gitaramo
Lino G ni we muhanzi w'i Burundi wongerewe muri iki gitaramo
Nyuma ya Romy Jones abanyamuziki batanu bongerewe mu bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya The Ben i Bujumbura
Nyuma ya Romy Jones abanyamuziki batanu bongerewe mu bazasusurutsa abazitabira igitaramo cya The Ben i Bujumbura