Mu kiganiro na IGIHE, Bushali yasobanuye ko impamvu y’itinda ry’iyo album yise ‘Full Moon’ yakoranye n’umugore we ndetse n’imfura ye, ari uko hari abashoramari bifuje kuyicuruza hakinozwa uburyo bizakorwamo.
Muri Werurwe 2023, uyu muraperi yaganirije IGIHE yizeza abafana be ko “Mu byumweru nka bibiri cyangwa bitatu uhereye ubu nonaha, ndababwira urutonde rw’indirimbo ziri kuri album n’aho abantu bazikura. Ikindi nibwo nzatangaza amakuru yose kuri album”.
Muri biriya byumweru yavugaga, ntabwo yasohoje isezerano, ndetse ntibyanarangiriye aho kuko muri Gicurasi mbere yo kwerekeza i Burayi yasize avuze ko azayimurikira I Burayi.
Icyo gihe yaravuze ati “Ni urugendo rurimo gusura umuryango wanjye gusa hateganyijwe n’ibitaramo bitandukanye bizemezwa ningerayo maze kuganira n’ababitegura. Nibaza ko ningerayo ari nabwo nzababwira gahunda y’uko nzamurika album yanjye”
Mu gushaka kumenya irengero rya album, IGIHE yaganirije Bushali asobanura ikibura kugira ngo umushinga yamaze igihe ategura ujye hanze abafana be bimare ipfa.
Bushali ati “Full Moon ubundi yagombaga kuboneka mu Ukuboza 2023 kuko nabitangarije abafana ba Kinyatrap, ariko ndareba ndavuga nti nta kundi nabigira. Nagize amahirwe mpura n’abantu basobanukiwe umuziki. Ni abasore b’Abafaransa bitwa ‘PanAfrica’ biteguye kunshyigikira,”
“Umuziki ahantu ugeze, indirimbo yose igomba kugutunga, n’ubwo (album) nayigije inyuma sinayihaye igihe kirekire. Ejo bundi nyuma y’Icyunamo nzayishyira hanze.”
Bushali yavuze ko iyo album iriho abahanzi bakuru nka Khaligraph Jones n’abandi bazwi.
Bushali aramutse ashyize hanze iyi album yaba ibaye iya kane nyuma ya Nyiramubande, Ku gasima na Ibihe.
Bushali yinjiye mu muziki mu 2013, ni umwe mu baraperi bahagaze neza kubera igikundiro n’uburyo yitwara ku rubyiniro.
Ni umwe mu baraperi bazwiho kubahiriza gahunda ari nayo mpamvu akunze kuboneka mu bitaramo byinshi mu bihe bitandukanye. Iriya album imaze umwaka itegerejwe yayikoranye n’umugore we n’imfura ye.
Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Bushali



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!