00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impumeko ya Bushali nyuma yo kuririmba muri ’Nyege Nyege Festival’

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 12 November 2023 saa 09:22
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose kuri Bushali uri mu bahanzi bataramiye abitabiriye iserukiramuco rya Nyege Nyege rikomeje kuvugisha benshi muri Uganda ndetse no hanze yayo kuva ryatangira k uwa 9 Ugushyingo mu 2023.

Ku wa Gatandatu, Bushali yinjiye ku rubyiniro saa Moya z’umugoroba akurikiye, abarimo A Pass, Sho Madjozi na Eddy Kenzo atangira aririmba zimwe mu ndirimbo yise “Ubute” ziri kuri album ye “Full Moon”, Kurura, Nakumena amaso, Mukwaha, Kugasima, n’izindi.

Uyu mureperi witabiriye Nyege Nyege Festival ku nshuro ya mbere, ndetse akaba ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda uririmbye muri ibi birori yanyuzwe n’urukundo yeretswe n’abakunzi b’umuziki.

Ati“Ndi kumva nishimye cyane, ndi ku rwego rwiza urumva mba naserukiye u Rwanda muri Nyege Nyege gutaramana n’abahanzi baturutse hirya no hino ku Isi ni ikintu umuntu wese yakishimira, nta muhanzi uciriritse wasanga hano.”

“Nanjye ni ubwa mbere naringiye mu iserukiramuco nk’iri, ahantu ujya ukabona hubatswe urubyiniro (stages) zirenga eshanu kandi ziteguye neza amajwi ari nta makemwa, hari aba-DJ utabara urumva ntibiba byoroshye, abantu bari kurara hano, ubu nanjye agahema nakamenyereye.”

Bushali yavuze ko umuziki w’u Rwanda wageze ku rwego bamwe badatekereza.

Ati “Umuziki wacu wambutse imahanga ku buryo tutatekereza, indirimbo zacu hari abazizi bumva umudiho wayo nubwo batamenya amagambo ariko uraririmba ukabona bari kunyeganyega, ikindi kirenzeho ni abantu bumva ubuhanzi ku buryo bumva neza ibyo umuntu aba ari gukora bakakwereka urukundo.”

Mu minsi ishize ibi birori biri kuba ku nshuro ya munani byatangajwe ko bishobora kugabwaho ibitero by’iterabwoba nubwo Polisi ya Uganda yo yamaze guhumuriza ababyitabiriye.

Bushali waririmbye muri ibi birori yatangarije IGIHE ko umutekano ucunzwe neza n’inzego zibishinzwe kandi ziteguye gufasha abantu basaga ibihumbi 50 bitabiriye ibi birori.

Ati “Ntakibazo cy’umutekano cyari gihari, hari inzego z’umutekano ku buryo bwose bushoboka , birumvikana kuba hari abantu barenga ibihumbi 50 nta kuntu utacungirwa hafi, hari n’imbangukiragutabara zihagije ndetse wabonaga ntaho ikibazo cyava abantu baba baje mu byishimo.”

Uyu muraperi iri serukiramuco ryamuhuje n’abantu batandukanye barimo Boutross Munene wo muri Kenya, A Pass wo muri Uganda n’abandi.

Bushali yasabye abahanzi bagenzi be kujya basura ibirori nk’ibi kuko hari byinshi bahigira byabafasha mu bihe biri imbere.

Bushali yasabye abahanzi bagenzi be kujya basura ahari kubera ibirori nk'ibi kuko hari byinshi yabonye bahigira
Bushali ni we muhanzi wa mbere uturutse mu Rwanda uririmbye muri Nyege Nyege Festival
Bushali yinjiye ku rubyiniro akurikiye, abarimo A Pass, Sho Madjozi na Eddy Kenzo
Iri serukiramuco ryitabiriwe n'abarenga ibihumbi 50 baturutse hirya no hino ku Isi
Bushali yatunguwe n'urukundo yeretswe n'abitabiriye Nyege Nyege Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages