Ni ubutumwa Miss Mutesi Jolly yoherereje uyu muhanzikazi ubwo yari amaze gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu 20 bo mu muryango we nyuma y’imyaka 29 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni imibiri iri mu igera ku 10,438 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rushya rwa Nyamagumba mu Karere ka Rutsiro ku wa 18 Kamena 2023.
Mu butumwa bwandikishije ikaramu Miss Mutesi Jolly yoherereje uyu muhanzikazi basanzwe ari n’inshuti cyane, yamusabye gukomera kuko atari wenyine amwizeza kuzakomeza kumuba hafi.
Bugira buti “Uraho Mwamikazi, mbohorereje ubu butumwa bw’urukundo n’impuhwe buguhumuriza nyuma yo kubona abawe wakundaga bagashyingurwa mu cyubahiro.”
“Ndagira ngo nkubwire ko utari wenyine turagukunda kandi turakwifuriza gukomeza gukomera nk’uko bisanzwe.”
“Nakifuje kuba narimpari nkaguherekeza, ndagukumbuye cyane.”
Ku itariki 18 Kamena 2023 nibwo Butera Knowless wari uherekejwe n’umugabo we Ishimwe Clement ndetse na Nyinawabo ari nawe rukumbi uvukana na nyina warokotse, yashyinguye mu cyubahiro abagera kuri 20 bo mu muryango we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Knowless aherutse gutangariza IGIHE ko abo bashyinguye mu cyubahiro barimo ababyeyi bose ba nyina, abavandimwe umunani ba nyina n’abandi gusa hari abo bataramenya aho baguye ngo nabo babashyingurwe mu cyubahiro.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!