00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Butera Knowless yahishuye ubutumwa bw’ihumure yohererejwe na Mutesi Jolly

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 27 June 2023 saa 06:42
Yasuwe :

Butera Knowless ukomeje kunezezwa n’umubano mwiza afitanye na Miss Mutesi Jolly yasangije abamukurikira ubutumwa bumufata mu mugongo yohererejwe n’uyu mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016.

Ni ubutumwa Miss Mutesi Jolly yoherereje uyu muhanzikazi ubwo yari amaze gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abantu 20 bo mu muryango we nyuma y’imyaka 29 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni imibiri iri mu igera ku 10,438 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rushya rwa Nyamagumba mu Karere ka Rutsiro ku wa 18 Kamena 2023.

Mu butumwa bwandikishije ikaramu Miss Mutesi Jolly yoherereje uyu muhanzikazi basanzwe ari n’inshuti cyane, yamusabye gukomera kuko atari wenyine amwizeza kuzakomeza kumuba hafi.

Bugira buti “Uraho Mwamikazi, mbohorereje ubu butumwa bw’urukundo n’impuhwe buguhumuriza nyuma yo kubona abawe wakundaga bagashyingurwa mu cyubahiro.”

“Ndagira ngo nkubwire ko utari wenyine turagukunda kandi turakwifuriza gukomeza gukomera nk’uko bisanzwe.”

“Nakifuje kuba narimpari nkaguherekeza, ndagukumbuye cyane.”

Ku itariki 18 Kamena 2023 nibwo Butera Knowless wari uherekejwe n’umugabo we Ishimwe Clement ndetse na Nyinawabo ari nawe rukumbi uvukana na nyina warokotse, yashyinguye mu cyubahiro abagera kuri 20 bo mu muryango we bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Knowless aherutse gutangariza IGIHE ko abo bashyinguye mu cyubahiro barimo ababyeyi bose ba nyina, abavandimwe umunani ba nyina n’abandi gusa hari abo bataramenya aho baguye ngo nabo babashyingurwe mu cyubahiro.

Miss Mutesi Jolly na Knowless Butera bafitanye ubushuti bukomeye cyane
Knowless yakozwe ku mutima n'ubutumwa Mutesi Jolly yamwoherereje
Aha Butera Knowless yari kumwe na Nyinawabo (murumuna w'umubyeyi we) akaba ari nawe wenyine warokotse iwabo
Butera Knowless yashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abantu 20 bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba mu Karere ka Rutsiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages