00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo yamukoze ku mutima akayisohora bimutunguye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 February 2019 saa 07:10
Yasuwe :

Umuhanzikazi Butera Knowless umaze kumenyekana mu Rwanda no hanze yarwo, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Day to Day’ ikomoza ku muntu wagize igikomere agasubira mu rukundo yingingwa.

Muri iyi ndirimbo nshya ya Butera Knowless, hari aho avuga ati “Nari nziko njye n’urukundo ibyacu byarangiye ntaho tugihuriye, kuko rwarambaje, amateka yanjye narwo ntabwo nkishaka kuyibuka. Mukunzi ntabwo nzi uko wabigenje, ntabwo nabyizera, naguye mu nyanja y’urukundo nawe, nasubiye mu rukundo nanone.”

Mu nyikirizo yumvikana avuga ko umunsi ku munsi aba ari kwiga bundi bushya ibijyanye n’urukundo akabwira umukunzi we mushya kujya amwihanganira kuko afite ibikomere bitarakira.

Akongera akajya amubaza niba koko atazamubazaza nk’uko mu rukundo rwabanje byagenze.

Uyu muhanzikazi mu kiganiro yahaye IGIHE yavuze ko iyi ndirimbo yagize igitekerezo cyayo abikomoye ku muntu ushobora kujya mu rukundo avuye mu rundi ariko ntabyitwaremo neza.

Ati “Hari umuntu ushobora kujya mu rukundo avuye mu rundi ntahite abyitwaramo neza, kubera ibikomere afite cyangwa se ubunararibonye bubi yakuye mu rukundo rwe rwabanje. Mu by’ukuri mugenzi we amukunda ariko akeneye umwanya wo kugira ngo urukundo rukure.”

Yakomeje avuga ko iyo muri Kina Music bagiye gukora indirimbo basangira ibitekerezo bitandukanye, umuntu yakoraho indirimbo. Ati “ Ni iyo rero nahisemo turi gushaka ibitekerezo buri wese yakora.”

Arongera ati “Hari izindi ndirimbo zihari ndetse nta n’ubwo ariyo nateganyaga gushyira hanze kuko nta byumweru bitatu bishize nyikoze rero twamaze kuyikora numva ndayikunze cyane, inkora ku mutima ndavuga nti iyi niyo igomba gusohoka byihuse.”

Knowless yahise avuga ko impamvu ino ndirimbo yamukoze ku mutima tukiri mu kwezi kw’abakundana, ikindi akaba yarashakaga gushyira hanze indirimbo igenda gake. Amaze kuyikora ibintu byose biyigize byatumye yumva imuryoheye atari we gusa ahubwo n’abandi bakorana barayishima.

Kuba yaramukoze ku mutima ni uko ari nziza nta kindi kintu kibyihishe inyuma. Amahusho y’iyi ndirimbo azakorwa muri Werurwe, ndetse hari azajya gufatirwa hanze mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo yishyize mu mwanya w'umuntu wakomerekejwe mu rukundo rwe rwabanje
Uyu muhanzikazi avuga ko mu minsi agiye guhita ashyira hanze amashusho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages