00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Chris Rock yateye urwenya ku rushyi yakubiswe na Will Smith mu birori bya Oscar 2022

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 March 2023 saa 06:54
Yasuwe :

Umunyarwenya Christopher Julius Rock [Chris Rock] yatunguranye avugira mu ruhame ku rushyi yakubiswe na Will Smith nyuma yo gutera urwenya ku musatsi w’umugore we (Jada Pinkett Smith) bari mu birori byo gutanga Ibihembo bya Oscars 2022.

Ni ubwa mbere uyu munyarwenya w’imyaka 58 avuze uko yiyumva, anasobanura n’impamvu atihoreye kuri Will Smith wari umaze kumukubita urushyi mu ruhame Isi yose ireba.

Ibi yabitangarije mu gitaramo cy’urwenya cyiswe ‘Selective Outrage’ cyaciye ku rubuga rwa Netflix mu buryo bwa Live.

Mbere y’uko atangira yavuze ko agiye gukora igitaramo ariko nta muntu akeneye kwibasira kuko atazi neza uko abantu bamwe babyakira.

Nyuma yo kuvuga ku bintu bitandukaye birimo Politiki, akomoza ku buryo u Burusiya bugeze muri Amerika bwatwara igice cya kabiri cy’igihugu n’ibindi, umwanya wari utegerejwe wageze avuga ku rushyi yakubiswe na Will Smith.

Yatangiye agira ati “Bamwe bajya bavuga ngo amagambo mabi araryana, abo bavuga ibyo ntibarakubitwa urushyi mu isura.”

“Abantu bamwe bajya bambaza ngo ese birababaza, yego birababaza cyane, uziko njya numva ingoma za ‘Summertime’ (indirimbo ya Will Smith), zisonera mu matwi yanjye, nagize ngo ni Manny Pacquiao unkubise igipfunsi.”

“Ariko narihanganye ntuzigera umbona mu biganiro kuri televiziyo, kwa Oprah cyangwa kwa Gayle King ndi kurira, ntimuzigera mubibona.’’

Uyu munyarwenya yanavuze ku mubano wa Will Smith n’umugore we Jada Pinkett Smith, uburyo yamuciye inyuma, bakaba bahora batameranye neza.

Chris Rock yasoje ikiganiro avuga impamvu atihoreye kuri Will Smith wari umaze kumukubitira mu ruhame avuga ko byatewe n’uburere bwiza yahawe n’ababyeyi.

Yagize ati “Abantu benshi bakomeje kumbaza ngo kubera iki ntamwishyuye, njyewe ni uko narezwe neza, uzi ikintu ababyeyi banjye banyigishije? ‘Ntuzigere urwanira imbere y’abazungu’.”

Chris Rock yavuze ko akunda Will Smith cyane, anemeza ko amurusha byinshi batari no ku rwego rumwe, gusa ngo yishimiye kumureba arira muri filime nshya aherutse gukina yitwa “Emancipation”.

‘Selective Outrange’ iki ni ikiganiro cy’urwenya cya kabiri uyu munyarwenya akoranye na Netflix nyuma ya “Tamborine” yakoze mu 2018.

Ibindi uyu munyarwenya yagarutseho birimo ivanguraruhu, politiki, avuga uburyo Amerika yacitsemo ibice kubera intambara yo muri Ukraine, uko yagiriye irari Umuhanzikazi Doja Cat n’ibindi.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu benshi bashimiye Chris Rock wemeye kuvuga ku mugaragaro ku byamubayeho ubwo yari ayoboye itangwa ry’Ibihembo bya Oscars byatanzwe ku wa 28 Werurwe 2022.

Will Smith ubwo yari amaze gukubita urushyi Chris Rock yagumye mu byicaro bye asaba uyu munyarwenya kutongera kuvuga umugore we uko yiboneye.

Muri uwo mugoroba kandi Will Smith yanegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa filime biturutse kuri yo yakinnye ya ’King Richard’. Nyuma y’ibyabaye yasabye imbabazi ku myitwarire yagaragaje kuri uriya munsi.

Chris Rock yamaze iminota 50 ku rubyiniro
Bwa mbere Chris Rock yavuze ku rushyi yakubiswe na Will Smith
Nyuma yo gukubitwa, Rock ntiyigeze amusubiza nk'uko bamwe bakekaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages