Uyu mukobwa wegukanye ikamba atsinze 19 bari bahatanye, uretse kuzahagararira Tanzania muri Miss World 2026, yanahawe ibihembo binyuranye birimo imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz A Class ifite agaciro ka miliyoni 40TSh (arenga miliyoni 22Frw), miliyoni 10 TSh (arenga miliyoni 5Frw) n’ibindi birimo ubwishingizi.
Irushanwa rya Miss World 2026 riteganyijwe kubera muri Vietnam kuva ku wa 9 Kanama kugeza ku wa 5 Nzeri 2026.
Ku rundi ruhande, byanahise byemezwa ko Tanzania ari cyo gihugu kizakira irushanwa rya Miss World ubwo rizaba riba ku nshuro ya 76 muri Gicurasi 2027.
Iri rushanwa ntabwo ari kenshi ryakunze kubera muri Afurika cyane ko Tanzania izaba ibaye Igihugu cya kabiri cy’uyu mugabane kibashije kuryakira nyuma ya Afurika y’Epfo yaryakiriye mu 2001, 2008 no mu 2009.
Mu 2002 byari byitezwe ko iri rushanwa ryagombaga kubera muri Nigeria, icyakora birangira rijyanywe mu Bwongereza kubera impamvu z’uko iki gihugu cyagaragazaga ubushake buke mu kunoza imyiteguro yaryo.
Iri rushanwa rimaze gutaha muri Afurika inshuro eshanu naho umunya-Misiri Antigone Costanda ari we wa mbere waryegukanye mu 1954, Umunya-Afurika y’Epfo Penelope Anne Coelen aryegukana mu 1958.
Iki gihugu cyongeye kuryisubiza mu 1974 ubwo ryegukanywaga na Anneline Kriel, ryongera kwegukanwa n’umunya-Nigeria Agbani Darego mu 2001 mu gihe Afurika y’Epfo yongeye kuryegukana mu 2014 ubwo ryegukanwaga na Rolene Strauss.
Tanzania ihawe uburenganzira bwo kuzategura iri rushanwa nyuma y’uko ku nshuro yayo ya mbere na yo yatoye Miss World Tanzania, aho Latricia Ian w’imyaka 24 y’amavuko yahize abandi 19 bari bahataniye kuzahagararira iki gihugu muri Miss World uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!