Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza yatunguye abari bitabiriye ibirori byo gutangiza ishuri rya muzika muri "Ecole d’arts de Nyundo" aririmba indirimbo za Bob Marley mu buryo bwa Live.
Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro iri shuri byabereye i Rubavu ari naho riherereye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014.
Minisitiri Habineza wari umwe mu bashyitsi bakuru ,avuga ijambo yemereye abanyeshuri ko mbere yo gutaha agomba kubaririmbira. Benshi babifashe nk’urwenya cyangwa gutebya dore ko akunda gukoresha imvugo zisetsa urubyiruko gusa yatunguranye aririmba live ndetse anerekana ubuhanga mu kuvuza ingoma za kizungu.
Akimara kuvuga ijambo Habineza Joseph yahamagaye abacuranzi maze aririmba indirimbo ‘Buffalo Soldier’ ya Bob Marley mu ijwi rye ry’umwimerere. Uyu muyobozi kandi yanavugije ingoma benshi batungurwa n’impano yibitsemo.
Ubwo Minisitiri Habineza yaririmbaga abanyeshuri n’abayobozi mu nzego zitandukanye bahagarutse barabyina imbeho ibashiramo dore ko hari ubukonje kubera imvura yari yaguye.
Abanyeshuri bishimiye Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse bamwe bahise bamuha utubyiniro dutandukanye nka ‘Inshuti y’urubyiruko’ , ‘The singing Minister’ n’andi menshi.
Uretse ayo mazina, banamugeneye impano ya bimwe mu bishushanyo bakoze ndetse abafite ubuhanga n’impano yo gushushanya baramushushanya.
Ni ubwa mbere Minisitiri Habineza agiye ku rubyiniro akagaragaza ko afite impano mu gucuranga no kuririmba mu buryo bwa Live.


















TANGA IGITEKEREZO