Davis w’imyaka 63 akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi bwakozwe hakoreshejwe intwaro. Gutoranya abagize inteko y’abacamanza biteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere, mu gihe urubanza rushobora kumara hafi ukwezi.
Tupac Shakur, wari uzwi kandi ku mazina ya 2Pac na Makaveli, yarasiwe i Las Vegas ku wa 7 Nzeri 1996 ubwo yari mu modoka ari kumwe na Marion “Suge” Knight berekeza kuri Club 662, aho yari afite igitaramo. Yaje kwitaba Imana nyuma y’iminsi itandatu, mu gihe Knight we yarokotse.
Kumenya uwishe uyu muraperi byamaze imyaka myinshi ari ikibazo, ariko dosiye ye yongeye kuburwa nyuma y’amagambo Davis yagiye atangaza mu ruhame ndetse n’ibyo yanditse mu gitabo kivuga ku buzima bwe. Davis wahoze ari umwe mu bayobozi b’agatsiko ka South Side Compton Crips, yatawe muri yombi mu 2023 ariko ahakana icyaha aregwa.
Urubanza ruzabera mu Rukiko rwa Clark County District Court i Las Vegas, ruyoborwe n’Umucamanza Carli Kierny. Nyuma yo gutoranya abagize inteko y’abacamanza, uruhande rw’ubushinjacyaha n’urwunganira Davis zizatanga ibisobanuro by’ibanze mbere y’uko abatangabuhamya batangira kumvwa.
Ubushinjacyaha ntibuvuga ko Davis ari we warashe Tupac, ahubwo bushaka kugaragaza ko ari we wagize uruhare rukomeye mu mugambi wavuyemo urupfu, ndetse akanatanga imbunda yakoreshejwe.
Mu gitabo Compton Street Legends, Davis afatanyije n’undi muntu kwandika, havugwamo uruhare yagize muri icyo gikorwa. Icyakora, icyo gitabo ntikigaragaza uwarashe Tupac.
Orlando “Baby Lane” Anderson, wari mwishywa wa Davis, yamaze igihe afatwa nk’umuntu ushobora kuba yararashe Tupac, ariko ntiyigeze akurikiranwaho iki cyaha. Yapfuye nyuma y’imyaka ibiri mu kindi gikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabereye i Compton muri California.
Ubushinjacyaha buteganya kwifashisha abatangabuhamya bari hagati ya 35 na 45, barimo bamwe mu babonye Tupac mbere gato y’urupfu rwe, abo mu muryango we ndetse n’abandi bari bafite aho bahuriye na we cyangwa Davis muri icyo gihe.
Mu bashobora gutanga ubuhamya harimo Leonard Jefferson wafashe ifoto ifatwa nk’iya nyuma ya Tupac akiriho, ndetse na Denvonta Lee wahoze afite aho ahuriye n’umutwe wa South Side Crips.
Suge Knight, wari kumwe na Tupac mu modoka ubwo yaraswaga, na we afatwa nk’umutangabuhamya ushobora kugira uruhare rukomeye muri uru rubanza, nubwo mbere yari yaravuze ko atifuza kurutangamo ubuhamya.
Hari kandi abibaza niba umuraperi Sean “Diddy” Combs ashobora kugaragara muri uru rubanza, nyuma y’uko Davis yamushinje mu gitabo cye kugira uruhare mu mugambi wari ugamije kwica Tupac na Suge Knight. Combs yakomeje guhakana ibyo birego kandi izina rye ntiriri ku rutonde rw’abatangabuhamya.
Duane “Keffe D” Davis akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Tupac Shakur ahanini kubera ko yari umwe mu bayobozi ba South Side Compton Crips, kandi akaba nyirarume wa Orlando “Baby Lane” Anderson, wari wagiranye amakimbirane na Tupac mbere gato y’uko uyu muraperi araswa.
Mu ijoro ryo ku wa 7 Nzeri 1996, Tupac n’abo bari kumwe bahuriye na Anderson muri MGM Grand i Las Vegas nyuma y’umukino wa Mike Tyson na Bruce Seldon, havuka imirwano; nyuma y’amasaha make Tupac aza kuraswa ari mu modoka. Abashinjacyaha bavuga ko icyo gitero cyari ukwihorera ku byari byakorewe Anderson, kandi Davis ubwe yagiye avuga mu kiganiro no mu gitabo cye ku ruhare yagize mu byabaye. Nubwo adashinjwa kuba ari we warashe Tupac, ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu gutegura igikorwa no gutanga intwaro yakoreshejwe.
Nyuma y’urupfu rwa Tupac ku wa 13 Nzeri 1996, iperereza ryamaze imyaka myinshi nta muntu uragezwa imbere y’ubutabera: Anderson yigeze kubazwa ariko ntiyigeze aregwa urupfu rwa Tupac, aza gupfa mu 1998.
Dosiye yaje kongera guhabwa imbaraga n’amagambo Davis yatangiye kuvugira mu ruhame ndetse n’ibyo yanditse mu gitabo ‘Compton Street Legends’.
Muri Nzeri 2023, inteko nkuru y’abacamanza muri Nevada yamushinje ubwicanyi, atabwa muri yombi, ariko ahakana icyaha. Ubu ni we muntu wa mbere ugejejwe imbere y’urukiko ku cyaha kijyanye n’urupfu rwa Tupac, nyuma y’imyaka hafi 30 urwo rupfu rumaze rutarabonerwa uwaryozwa n’inkiko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!