00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka umugore ufite umugabo yegukanye ikamba rya Miss USA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2026 saa 04:18
Yasuwe :

Justus Kelley, uhagarariye Leta ya Virginia, yanditse amateka ubwo yegukanaga ikamba rya Miss USA 2026 kuko ari bwo bwa mbere umugore ufite umugabo n’abana atsinze iri rushanwa ry’ubwiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Justus Kelley w’imyaka 31 yambitswe ikamba mu muhango wabereye i Miami ku wa Kane, aho yahigitse abandi bakobwa 51 bari bahagarariye Leta zitandukanye za Amerika.

Kwegukana iri kamba kwa Justus Kelley byabaye amateka akomeye muri Miss USA, kuko ari bwo bwa mbere umugore washinze urugo ndetse ufite abana yegukanye iri rushanwa.

Ibi byaje nyuma y’uko mu 2023 ubuyobozi bwa Miss USA bwahinduye amategeko, bukuraho imbogamizi z’imyaka ndetse bufungurira amahirwe abagore bafite abagabo cyangwa abana kwitabira irushanwa.

Mu bihembo yahawe nyuma yo kwegukana ikamba harimo agahimbazamusyi n’ibindi bigenerwa uwatsinze bifite agaciro karenga ibihumbi 685 by’amadolari ya Amerika, harimo umushahara w’umwaka ungana n’ibihumbi 150 by’amadolari, imodoka nshya yo mu bwoko bwa Range Rover, n’ibindi.

Mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa, Justus Kelley yaje imbere ya Elizabeth Voight wari uhagarariye Pennsylvania wabaye Igisonga cya kabiri, akurikirwa na Madeline Erickson wa Iowa wabaye Igisonga cya gatatu ndetse na Alayzia Christopher wa Utah wabaye Igisonga cya kane.

Ubuyobozi bwa Miss USA bwatangaje ko intsinzi ya Justus Kelley igaragaza impinduka mu buryo irushanwa rirebamo abagore.

Kuva yatangira, Miss USA yari imaze imyaka myinshi ifite amategeko atemeraga abagore bashatse cyangwa bafite abana kwitabira iri rushanwa. Guhindura ayo mategeko byafunguye inzira nshya ku bagore bafite imiryango bashaka guhatanira amakamba y’ubwiza ku rwego mpuzamahanga.

Justus Kelley yashakanye na Tyler Kelley, bahuye bakiri abanyeshuri muri Kaminuza ya Indiana, basezerana mu 2017.

Justus Kelley w’imyaka 31 yambitswe ikamba mu muhango wabereye i Miami ku wa Kane
Justus Kelley, uhagarariye Leta ya Virginia, yanditse amateka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages