Amateka agaragaza ko mu 1920 abakobwa b’abirabura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika babujijwe kwitabira amarushanwa y’ubwiza yahaberaga. Kuva mu myaka 50 ishize nibwo bongeye kwemererwa bahatana n’abazungukazi.
Mu 1983 Vanessa Williams yabaye umukobwa wa mbere w’umwirabura wambitswe ikamba rya Miss America, mu 1990 Carole Anne-Marie Gist yandika amateka yo kuba umwiraburakazi wambitswe ikamba rya Miss USA. Mu 1991 Janel Bishop yabaye umukobwa wa mbere w’umwirabura utsindiye ikamba rya Miss Teen USA.
Ku wa Kane w’iki cyumweru nibwo Cheslie Kryst yambitswe ikamba rya Miss USA aba umwiraburakazi wa gatatu utsinze iri rushanwa ry’ubwiza muri Amerika. Uyu yaje asanga Kaliegh Garris wabaye Miss Teen USA 2019 tariki 28 Mata, na Nia Franklin wambitswe ikamba rya Miss America 2019 tariki 9 Nzeri 2018.
Intsinzi z’aba bakobwa bafite uruhu rwirabura by’umwihariko mu mwaka umwe, yagaragaje agaciro bamaze kugira muri Amerika.
Kryst ufite imyaka 28 ari we ufite ikamba rya Miss USA 2019, afite impanyabumenyi eshatu z’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza. Uyu mukobwa ni umunyamategeko ndetse muri iyi minsi yihaye intego yo gufasha imfungwa zakatiwe ibihano zizira ubusa, aho aziburanira zikagabanyirizwa ibihano kandi ku buntu.
Garis w’imyaka 19 wabaye Miss Teen USA yishimiwe bikomeye n’abantu benshi. Uretse kuba ari umwiraburakazi, yahatanye afite imisatsi ye y’umwimerere mu rwego rwo kwerekana ko imisatsi y’abirabura ari myiza.
Miss America 2019 Franklin we yakuze akorerwa ivanguraruhu, agenda asobanura uburyo yagiye yifashisha umuziki wa ‘Opera’ mu rwego rwo kwiyakira.










Ibitekerezo 0