Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye guhembwa abahanzi bitwaye neza mu jyana ya Reggae.
Mu Rwanda hameneyerewe amarushwa n’itangwa ry’ibihembo bitandukanye muri muzika ariko ntihazirikanwe injyana ya Reggae, ku iri iyi nshuro hakaba hagiye guhembwa abahanzi bakora iyi njyana mu bihembo byiswe "Reggae Music Award”.
Abahanzi batoranyijwe guhatanira ibi bihembo bamaze kumenyekana. Biteganyijwe ko igitaramo kizatangirwamo ibi bihembo kizaba ku itariki ya 18 Ukwakira 2014 kizabera mu Mujyi wa Kigali, ku Kimihurura ahazwi nko kuri Mulindi Japan One Love.
Iki gitaramo kandi kikazagaragaramo abahanzi baturutse mu gihugu cy’u Busiwisi bazaba baje kwifatanya n’abakora Reggae mu Rwanda.
Abahatanira ibi bihembo:
Best Male: Crispin,Ben Nganji, Krizzo the African
Best Band: Strong voice, Kwanda Band, Holy Jah Doves, Mystical Revolution na Best Sound
Best Song: A Dieu l’ Afrique shida, Umuco wacu, Uzabe umugabo
Best Video: Rehema, Dieu d’Afrique, Smile, Inteshagihe
Best Album: A Dieu l’afrique shida, Mbonye umusaza, Inshuti magara
Best Producer : Paster P, Barrick
Outstanding contributer to reggae Event : J.Marie, Gatera,
Respect Award: Holy Jah Doves, Mystical revolution, Best sound
New Artist: Ras Jah Hope, Ras Vital



















TANGA IGITEKEREZO