Ku nshuro ya mbere mu Rwanda habaye umunsi wa ‘Mirror Day aho urubyiruko rwahujwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye babigisha uburyo bakwiye guharanira gutanga urugero rwiza no kubera abandi indorerwamo bagahora babonwamo ibyiza gusa.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo ibirori nyir’izina byabaye. Byitabiriwe n’urubyiruko rwari rwinganjemo igitsinagore ndetse na bimwe mu byamamare byo mu Rwanda nka Ciney, Miss Rwanda umwaka wa 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, umunyarwenya Nkusi Arthur ndetse na Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe wari no mu bateguye iki gikorwa.
Patrick Mungacucu wateguye uyu munsi yashimiye abitabiriye ibi birori ndetse yizeza urubyiruko ko ari umunsi ngarukamwaka bashyiriweho uzajya ubahuza bakishima ndetse bagahura na bimwe mu byamamare bakunda bakarushaho gusabana no kubyigiraho byinshi.
Yasobanuye ko , kuba uyu munsi wariswe ‘Mirror Day’, ngo ni uburyo bwo kumvisha urubyiruko ko ibyamamare ari indorerwamo zarwo ndetse na rwo rukwiriye guharanira gutanga urugero rwiza rukaba indorerwamo z’abo rubana na bo.
Miss Akiwacu Colombe wagize uruhare mu itegurwa ry’iki gikorwa yongeye gushimangira ko urubyiruko rugomba kuba indorerwamo ya rubanda cyane cyane rugaharanira gukora ibyiza gusa no gutanga urugero ku bandi.
Muri ibi birori hatangiwemo ibihembo ku mukobwa n’umuhungu bari bambaye neza bahembwe telefone zo mu bwoko bwa Techno, hanahembwe abakundana bari bambaye neza , bagenewe amafaranga 10,000 kuri buri wese.
Ibirori bya Mirror Day biteganyijwe kongera kuba muri Kamena 2015 hatagize igihinduka.



















TANGA IGITEKEREZO