Social Mula na Marina batumiwe mu gitaramo bazataramiramo Abanyarwanda batuye mu Bubiligi.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 22 Gashyantare 2020.
Aba bahanzi bo mu Rwanda bazagihuriramo n’abahanga mu kuvanga umuziki barimo DJ Princess Flor na DJToxxyk. Kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 20.
Dj Toxxyk yaherukaga ku Mugabane w’u Burayi mu mpeshyi ya 2019 aho bivugwa ko yasize inkuru nziza ku buryo byari byoroshye kongera kumutumira.
Uyu musore ubwo yari i Burayi ni naho yongeye guhurira na se umubyara yari amaze igihe ataraca iryera.
Social Mula yerekeje i Burayi mu gihe mu mpera ya 2019 yakoze igitaramo cy’amateka amurika album ye ya mbere “Ma vie".
Mu Kiganiro gito yahaye IGIHE, Social Mula yahamije aya makuru agira ati "Ibintu byose byararangiye igisigaye ni itariki itaragera.”
Marina utamaze imyaka myinshi mu muziki agiye gutaramira i Burayi nyuma y’imyaka irenga ibiri amaze ari mu bakobwa bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO