00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere Tom Brady yavuze kuri gatanya ye na Gisele Bündchen

Yanditswe na Uwase Kevine
Kuya 1 November 2022 saa 06:57
Yasuwe :

Umukinnyi w’icyamamare wa American Football, Tom Brady bwa mbere yakomoje kuri gatanya iherutse n’uwahoze ari umugore we Gisele Bündchen uzwi mu bijyanye no kumurika imideli.

Mu cyumweru gishize nibwo Tom Brady na Gisele Bündchen batangaje ko bamaze gutandukana, nyuma y’imyaka 13 babana.

Mu kiganiro Tom Brady yagiranye n’umunyamakuru Jim Gray, yavuze ko yakoze ibishoboka byose ngo agumane na Gisele Bündchen ariko undi akabyanga.

Yavuze ko ari ibisanzwe mu buzima haba mu kazi cyangwa mu rugo hari igihe bitagenda neza.

Yagize ati “Wita ku murimo iyo uri mu kazi, wagera mu rugo ukita ku nshingano zihari, ibyo ukora byose ukora uko ushoboye ari nabyo nanjye nagiye gukora, kwita ku kazi no kuba umubyeyi”.

Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango, yavuze ko Gisele yamuhaye amahirwe yo gukemura ibibazo bari bafitanye ariko agasanga igihe cyararenze.

Yavuze ko umugore atigeze anyurwa n’ibyo yamukoreraga bituma baka gatanya.

Tariki 28 Ukwakira 2022 nibwo aba bombi bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo ko batandukanye byemewe n’amategeko.

Tom Brady w’imyaka 43 yashakanye na Gisele Bündchen ukomoka muri Brésil mu 2009, bakaba bafitanye abana batatu, abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Thomas Edward Patrick Brady akina American Football muri Tampa Bay Buccanneers muri Leta Zunze Ubumwe Amerika.

Tom Brady na Gisele Bündchen batandukanye nyuma y'imyaka 13 babana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages