00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere umugore wabonywe mu gitaramo cya Coldplay yahuje urugwiro n’umugabo utari uwe yavuze ku byabaye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 December 2025 saa 07:47
Yasuwe :

Kristin Cabot wahoze ari Umuyobozi ushinzwe abakozi muri sosiyete ya Astronomer, yongeye kugaruka ku gikorwa cyamugize iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaye mu gitaramo cya Coldplay yahuje urugwiro n’uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa sosiyete yakoreragamo, Andy Byron, utari umugabo we.

Ibi byabereye mu gitaramo cya Coldplay cyabereye i Boston ku wa 16 Nyakanga 2025, ubwo écran nini yerekanaga abantu bari mu gitaramo, igafata Cabot na Byron bahoberana mu buryo busa nk’aho bari mu rukundo.

Bamenye ko bari ku karubanda, bahise bitandukanya bagerageza kwihisha, ibintu byatumye benshi bakeka ko bari mu mubano w’ibanga.

Mu kiganiro yagiranye na The New York Times, Cabot w’imyaka 53 yavuze ko ibyabaye byari ikosa rimwe ryatewe n’inzoga, ashimangira ko nta mubano wihariye ugamije imibonano mpuzabitsina wari uri hagati yabo.

Yagize ati “Nafashe icyemezo kibi, nywa inzoga nke, ndabyina kandi nitwara nabi imbere y’umuyobozi wanjye. Narabyirengereye ndetse ntakaza akazi kanjye. Icyo ni cyo giciro nahisemo kwishyura.”

Cabot yavuze ko yahuye n’itotezwa rikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu buzima busanzwe, agasuzugurwa akanaterwa ubwoba bwo kwicwa inshuro zirenga 60.

Yemeye ko yari afitiye Byron amarangamutima y’urukundo (crush) ndetse ko yishimiraga kuzamwereka inshuti ze, ariko ashimangira ko mbere y’iryo joro bombi batari barigeze no gusomana.

Nubwo banyweye inzoga zirimo tequila, bakabyinana ndetse bakanasomana aho bari bicaye mu myanya yihariye muri icyo gitaramo, Cabot yavuze ko byabaye inshuro ya mbere kandi ikaba n’iya nyuma.

Avuga ko kandi ko abyicuza cyane, cyane cyane ku bw’abana be. Yagize ati “Ndashaka ko abana banjye bamenya ko umuntu ashobora gukora amakosa akomeye, ariko ntibikwiye ko abuzwa amahoro cyangwa agaterwa ubwoba bwo kwicwa.”

Iki gikorwa cyakwirakwiye cyane nyuma y’uko umuririmbyi wa Coldplay, Chris Martin, agitangaho igitekerezo avuga ko aba bombi “baba bari mu rukundo rw’ibanga cyangwa bagize isoni cyane.”

Nyuma y’iki kibazo, Astronomer yahise ihagarika by’agateganyo Cabot na Byron, nyuma Byron yegura ku buyobozi, Cabot na we akurikiraho. Ubu Cabot avuga ko ari gushaka akazi ahandi ariko abwirwa ko “kugahabwa bigoye.”

Cabot yatandukanye n’umugabo we Andrew muri Kanama 2025, aho bombi bemeje ko bari baratandukanye mbere y’icyo gitaramo. Ubu avuga ko nubwo byamugoye cyane, atangiye kongera gusubira mu buzima busanzwe, aho we n’abana be bari no guhabwa ubujyanama.

Ku ruhande rwa Byron, we n’umugore we Megan baracyari kumwe, nubwo bagurishije inzu yabo i New York, bakaba ubu batuye muri Massachusetts, aho bagaragaza ko bashaka gusana umubano wabo.

Kristin Cabot yavuze ko ibyo yakoze byatewe n'inzoga
Kristin Cabot avuga ko ubu kubona akandi kazi byamugoye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages