00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwahindutse isango y’abahanzi, Bishop abategereza amasaha atatu: Ibyaranze ubukwe bwa Kimenyi na Muyango

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 8 January 2024 saa 02:12
Yasuwe :

Ubukwe ni cyo gikorwa gihuza imiryango, inshuti n’abavandimwe bugasiga akanyamuneza ku babyeyi bibarutse abageni. Itariki 6 Mutarama 2024, ni umunsi utazibagirana mu buzima bwa Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine.

Bwari ubukwe umuntu atatekereza ko buzahuza ibyamamare mu ngeri zitandukanye ariko biza gutungurana uburyo uhereye ku bakobwa batwaye amakamba muri Miss Rwanda, abakinnyi n’abahanzi babwitabiriye.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu ahagana saa tanu nibwo gusaba no gukwa byatangiye. Byabereye muri Romantic Garden mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi.

Kimenyi Yves yambariwe n’abasore icyenda barimo abakinnyi na Zaba Missed Call uzwi muri filimi. Abakobwa bambariye Uwase Muyango Claudine harimo Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Miss Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2018.

Abandi bamuherekeje barimo Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda mu 2019, Umutoni Witness wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda mu 2021, Mushambokazi Jordan witabiriye Miss Rwanda yo mu 2019.

Pierre Damien Nkurunziza wamamaye nka Maji Maji ni we wasabwe umugeni. Mu gusaba no gukwa yaryoheje umuhango ku buryo wumvaga buri wese adashaka ko birangira vuba kubera Ikinyarwanda kiryoheye amatwi yakoresheje.

Bishop Karemera Emmanuel yategereje abageni amasaha atatu

Umushumba w’Itorero ryitwa Living World Church, Bishop Karemera Emmanuel, yabwiye Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine ko abakunda cyane naho ubundi yari yabarakariye.

Ibi yabivuze ari kwigisha ijambo ry’Imana ry’impamba y’ubuzima ku rugo rwabo.

Yasubiyemo kenshi ko abageni bamutindije akagera aho ashaka gutaha ariko kubera urukundo abakunda akihangana agakomeza kubategereza.

Yasobanuye ko yanyweye ikawa kugira ngo arwanye umunaniro n’ibitotsi kugeza ubwo saa kumi n’imwe zigeze abageni baza bavuye kwifotoza nyuma yo gusoza umuhango wo gusaba no gukwa.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu busitani bwitwa Center Piece buri muri kilometero imwe uvuye kuri Romantic Garden.

Kwakira abatumiwe byabaye isango y’ibyamamare

Ku mugoroba wa tariki 6 Mutarama 2024 nibwo muri Romantic Garden habereye umuhango wo kwakira abatumiwe. Umuhanzi Victor Rukotana yatunguye abageni abaririmbira indirimbo ateganya gusohora ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024. Ni indirimbo yitwa Umwiza w’ibuhoro iri muri gakondo.

Juno Kizigenza, Kenny Sol, Kevin Kade, Edizzo, Yago Pon Dat, baririmbiye Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine mu muhango wo kwakira abatumiwe. Abandi bahanzi bari bahari barimo Platini P, Bushali wari kumwe n’umugore we, Ange na Pamela n’abandi.

Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yari aherekejwe na James umucungira umutekano ahantu hose yabaga yicaye cyangwa se aho yabaga yerekeje. Ni na ko byagenze ubwo bajyaga mu kabyiniro ka Inferno Lounge Bar byari bigoye kwegera Alliah Cool.

Rwiyemezamirimo Coach Gael yari kumwe n’abo muri 1:55 AM, Jean De Dieu Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie akaba nyiri Isibo TV, Umunyana Shanitah wabaye Miss East Africa 2021.

Rocky Kimomo usobanura filimi, DJ Tricky ni we wavanze imiziki kuva mu gusabo no gukwa bigeze mu kwakira abashyitsi afatanya na Dj Brianne, Ingabire Habiba wahagariye u Rwanda muri Miss Supranational, Young Grace n’abandi.

Ubukwe bwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine bwabaye nyuma y’imyaka ine babana ndetse mu 2021 bibarutse imfura y’umuhungu, yanabutashye.

Ubwo abasore bambariye Kimenyi Yves binjiraga ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa
Abantu batangiye kugera ahabereye umuhango wo gusaba no gukwa hakiri kare
Abakobwa baherekeje Kimenyi mu birori byo gusaba no gukwa
Kimenyi Yves yasezeranye imbere y'Imana n'umugore we Muyango Claudine
Gusezerana imbere y’Imana byabereye mu busitani bwitwa Center Piece buri muri kilometero imwe uvuye kuri Romantic Garden

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages