Ni amakuru IGIHE yahamirijwe na Uhujimfura Jean Claude usanzwe ahagarariye inyungu z’uyu muhanzi wemeje ko yasubitse ibi bitaramo kubera ubusabe bw’abafatanyabikorwa biganjemo abifuza kwifatanya na bo.
Ati “Hari abafatanyabikorwa bashaka ko twazakorana badusabye ko twakwigiza inyuma amatariki kugira ngo nabo bitegure ko twajyana muri uru rugendo kuko ni urugendo ruzaba ari rurerure.”
Uhujimfura yavuze ko nubwo bigije inyuma amatariki y’iki gitaramo, bagikomeje imyiteguro y’ibitaramo bizenguruka Isi ndetse mu minsi iri imbere hakazatangazwa amatariki mashya.
Mu 2025 Bwiza yamurikiye mu Bubiligi album ye ya kabiri yise ‘25 Shades’, mu gihe iya gatatu yifuza kumurika mu 2026 azayizengurutsa mu bihugu binyuranye birimo ibyo muri Afurika, i Burayi, Canada ndetse no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bwiza ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda bageze kure mu gihe gito amaze mu muziki. Amazina ye nyakuri ni Bwiza Emerance, akaba yaratangiye kumenyekana cyane mu 2021 nyuma yo kwegukana irushanwa rya ‘The Next Diva- Indi Mbuto’ ryateguwe na KIKAC Music, ryamuhesheje amasezerano yo gukora umuziki nk’umwuga.
Nyuma yaho yasohoye EP yise “Connect Me” ndetse akomeza gukora indirimbo zakunzwe zirimo Ahazaza, Warubizi na Wibeshya.
Uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo bikomeye birimo “Trace Awards” ndetse amaze gushyira hanze album zirimo My Dream na 25 Shades yamurikiye mu Bubiligi mu gihe kuri ubu yitegura gushyira hanze iyitwa “Home”.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!