Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi nyarwanda zafasha buri wese kunogerwa n’impera z’icyumweru.
‘Warubizi’ – Bwiza na Kataleya & Kendle
Umuhanzikazi Bwiza yikojeje muri Uganda akorana n’itsinda ry’abahanzikazi Kataleya na Kandle bakunzwe muri iki gihugu.
Bwiza avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mbere acyinjira mu muziki, n’ubwo itahise isohoka yakomeje kubikwa kugeza ubwo Kataleya na Kandle bazaga mu Rwanda muri Nyakanga bayumvishe muri Studio barayikunda banzura kuyikorana.
Iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi n’aba producer batatu barimo Element, Niz_beatz na Bob_pro, amashusho yayo yakozwe na WAX D.O.P: afatanyije na Pacific K asozwa na 2 SAINT.
‘Suwejo’ – Yago
Nyuma y’iminsi myinshi bivugwa ko Nyarwaya Yago ari gukora indirimbo, yamurikiye abakunzi b’umuziki iyo yise ‘Suwejo’ avuga ko ari inkuru mpamo ku buzima yanyuzemo.
Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’umusore wavuye iwabo i Tabagwe akerekeza i Kigali agiye gushakisha ubuzima nubwo aca mu bihe bigoye ariko kubera umugambi w’Imana abasha kugera ku byiza yifuza bitamusabye guca mu nzira mbi, ubu akaba ashimira Imana ikomeje kumuba hafi.
Iyi ndirimbo yanditswe na Yago igaragaramo ibyamamare bitandukanye yakozwe na Producer Element mu buryo bw’amajwi amashusho yayo yakozwe na Gad afatanyije na Muhire Visuals ndetse na Escobar.
‘Joliki’ -Calvin Mbanda
Nyuma y’amezi arindwi atumvikana mu muziki, Calvin Mbanda yagarukanye iyo yise Joliki igaruka ku musore wanyuzwe n’ibyishimo ahabwa n’umukobwa bakundana ku buryo yibagirwa ibyo kujya mu bandi bakobwa.
Iyi ndirimbo yanditswe na Calvin Mbanda afatanyije na Prince Kiizi amajwi yayo yakozwe na Prince Kiizi, amashusho yakozwe na Easy Cuts afatanyije na Cloutiko na Sanib.
‘Nyemerera’ - Nsengiyumva
Nyuma y’amezi atatu ntagihangano gishya Nsengiyumva François, wamamaye mu muziki nka “Igisupusupu”, muri iki cyumweru yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Nyemerera’ ihwitura abagabo baca inyuma abagore babo nyamara ntacyo bababuranye.
Iyi ndirimbo igaragaramo Uwihoreye Moustapha uzwi nka Ndimbati nyuma yo gutsinda urubanza rwatumye amara amezi atandatu afungiye i Mageragere, amajwi yayo yakozwe na Jay P amashusho yayo akorwa na Fayzo.
‘Icyondo’ - Papa Cyangwe
Intambara y’amagambo imaze iminsi itutumba hagati ya Papa Cyangwe na Kivumbi muri iki cyumweru isize indirimbo yumwe muri bo ari we Papa Cyangwe wakoze iyo yise ’Icyondo’ ndetse ntiyanahisha ko ari iyo kwibasira Kivumbi.
Muri iyi ndirimbo yakozwe na Beatkiller mu buryo bw’amajwi, Papa Cyangwe yumvikana atuka Kivumbi mu buryo bukabije anamucyurira ibyo gukoresha ibiyobyabwenge yigeze kuvugwaho mu myaka yo ha mbere.
’Kumeza’ - GoodVerse M Zaidi na Dj Popson
Nyuma y’amezi 12 nta gihangano gishya muri iki cyumweru umuhanzi Goodverse M Zaidi wiyita Papa kuberwa yagarukanye indirimbo yahurijemo imbaraga na Dj Popson.
Iyi ndirimbo igaruka ku musore wizeza ibitangaza uwo bakundana wamukijije kujarajara mu rukundo yari amazemo igihe akamusaba gukomeza kumuba hafi.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Ben Pro (To The Hit) isozwa na Bob Pro , amashusho yayo yakozwe n’abarimo Chris, Abouba Mzazi, Tego, Safi Enerst n’abandi.
‘Muheto’ - Tonalite
Umwe mu basore barikuzamuka neza mu ruhando rwa muzika Muzunga Tonalite yamuritse indirimbo igaruka ku musore wifuza urukundo kuri Miss Muheto Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda 2022.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Jovan Pro amashusho yayo atunganywa na AB Godwin
‘Amazi’ - Kayitare Wayitare Dembe
Kayitare Wayitare Dembe wamenyekanye mu ndirimbo yitwa ‘Abana ba Afurika’, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Amazi’ ikebura abantu birengagiza inshingano z’urugo.
Iyi ndirimbo yakorewe muri The Beam Entertainment amajwi yayo yakozwe na Laser Beat na Denys, amashusho yayo yatunganyijwe na L-B, Ayo Merci , Banks na P. Password.
‘Go far’ - Navy Climax
Navy Climax ubarizwa mu gihugu cya Kenya muri iki cyumweru kigitangira yamuritse indirimbo yise Go Far igaruka ku musore wanyuzwe mu rukundo ku buryo abaho atifuza kuba kure y’umukunzi we.
Iyi ndirimbo yanditswe na Navy Climax amajwi yayo yatunganyijwe na Navy Climax amashusho yayo atunganywa na Skalla Pacitto.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!