00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byagenze bite ngo Papa Cyangwe afungirwe muri Kigali Universe?

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 November 2025 saa 08:25
Yasuwe :

Abitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Papa Cyangwe cyabaye ku wa 22 Ugushyingo batunguwe n’uko abahanzi bamwe baririmbye nta muziki ndetse bikagera aho Zeo Trap yivumbura akava ku rubyiniro. Ibi byarangiye Papa Cyangwe arajwe muri Kigali Universe arinzwe n’abagabo batatu kubera uwamuhaye ibyuma by’umizi [sound &light] atishyuye.

Ibyababereye byatumye abitabiriye igitaramo bataha bijujuta ndetse bamwe bakeka ko yaba abazanye ‘sound & lighting’ bari bafite ikibazo. N’igihe Papa Cyangwe yari ku rubyiniro byamubayeho akaririmba iminota myinshi yikura mu isoni.

Mu kiganiro Papa Cyangwe yagiranye na IGIHE, yavuze ko byaturutse ku muntu yari yakodesheje ibyuma, watangiye kubizimya amushinja kurenga ku byo bumvikanye.

Ati “Yari yavuganye na Umukundwa Joshua[Jidenna] wamfashije mu gutegura igitaramo arambwira ngo twamwemereye 2000.000 Frw, tumuha ibihumbi 300 Frw; narayamuhaye bajyana ibyuma. Muha muha indi miliyoni 1 Frw. Biba Miliyoni 1Frw n’ibihumbi 300 Frw. Ku wa Gatandatu ku munsi w’igitarano nibwo namuhaye iyo miliyoni 1 Frw. Umupapa ageze mu gitaramo (nari ndi kwirwanaho mu gitaramo) naramubwiye nti rindira andi yasigaye ndaza kuyaguha.”

Papa Cyangwe avuga ko uwo mugabo yarakaye cyane, akavuga ko bari kumusuzugura, agaragaza ko abahanzi benshi bakunze kumwambura iyo batamwishyuye mbere. Agaragaza ko nyuma y’igitaramo yaje no gukingiranwa kugeza ubwo arabona ubwishyu.

Ati “Ahita arakara aravuga ngo muri kunsuzugura abahanzi bagiye babinkora. Acomora ibyuma Zeo Trap ari kuririmba, nabonye yikunda cyane. Njye ntabwo nari naravuganye na we! Kigali Universe yahise imusaba gusubizaho ibyuma iranyitangira. Nta masezerano twari dufitanye. Ikintu kibi yakoze nyuma nagiye kuvugana na manager wa Kigali Universe, umugabo aravuga ati uwo mugabo ntave aho baramfungirana ngo nishyure ibihumbi 800 Frw ndaramo kugeza mu gitondo.”

Papa Cyangwe yakomeje avuga ko uyu mugabo yashyizeho abashinzwe umutekano batatu barinda ahantu yari, ahaguma kuva abandi batashye saa munani kugeza saa moya za mu gitondo n’iminota.

Ngo kugira ngo ahave yasabwe kwandika amasezerano ndetse anifata ‘voice note’, abari bashinzwe umutekano bari bashyizweho babona kumwemerera gusohoka.

Nyuma y’ibi biganiro ku mpande zombi kugira ngo haboneke igisubizo bemeranyije ko bitarenze ku wa 25 Ugushyingo 2025, amafaranga yasigaye ari bwo nyiri ibyuma ayahabwa.

Amasezerano IGIHE ifitiye kopi yari hagati ya nyir’ibyuma [utifuje ko amazina ye atangazwa] Papa Cyangwe, agaragaza ko uyu muhanzi yagombaga kumwishyura bakimara gusuzuma niba ibyuma bikora neza mbere y’igitaramo.

Ku rundi ruhande ariko abakodesheje ibyuma Papa Cyangwe bavuga ko ikibazo kitari kuba ibyuma ahubwo ari ukutubahiriza amasezerano, cyangwa kuba yari kuvugisha ukuri ko amafaranga atabashije kuboneka hagashakwa umuti batarageza ku rwego rw kubazimirizaho ibyuma.

Uyu muhanzi we ariko avuga ko kumuzimirizaho ibyuma byamuteye ibibazo bitandukanye birimo kuba indirimbo ziri kuri album ye nshya ataraziririmbye.

Ati “Yanyiciye igitaramo.” Avuga ko hagati ye na Jidenna bari bumvikanye batanahuza cyane ko umwe avuga ko bumvikanye miliyoni 2 Frw, mu gihe nyir’ibyuma we avuga ko bavuganye miliyoni 2,5 Frw.

Papa Cyangwe yavuze ko ibyabaye byamuteranyije n’abahanzi bamwe mu buryo bukomeye.

Uyu muhanzi yavuze ko ari ukongera kubyutsa intambara y’amagambo yakunze kuranga aba baraperi yahosheje mu minsi yashize. Ati “Abahanzi mfite guhura na bo nisegura.”

Indi nkuru bifitanye isano:

Ubuyobozi bwa Kigali Universe bwamaganye ibyo gufunga Papa Cyangwe

Yampano ntiyaririmbye mu gitaramo cya Papa Cyangwe cyabayemo ikibazo cy’ibyuma
Reba muri aya mashusho twafashe agaragaza uko abahanzi bamwe bagiye ku rubyiniro ibyuma bigapfa mu buryo budasobanutse

Papa Cyangwe yizihizaga imyaka itanu amaze mu muziki ariko igitaramo nticyagenda neza uko abishaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages