Ni inkuru zongeye kugarura Will Smith mu mpapuro z’imbere mu bitangazamakuru bitandukanye nyuma y’urushyi yakubise umunyarwenya Chris Rock mu birori bya Oscars 2022.
Kugeza ubu umuryango wa Will Smith wanzuye ko ugiye kujyana mu nkiko Brother Bilaal watangaje iby’iyi nkuru ishinja ubutinganyi, uyu mukinnyi wa filime.
Umugore wa Will Smith ubwo yari mu kiganiro The Breakfast Club yavuze ko ibyavuzwe ku mugabo we atari ukuri ndetse byazanwe n’umuntu ugamije kubasebya ndetse yagerageje no kubaka amafaranga ngo aceceke.
Ati “Birasekeje kandi ni ubuswa. Uyu ni umuntu wagerageje kenshi kudutera ubwoba asaba amafaranga ariko ntibyakunda. Tugiye kugana inkiko kuberako kugira igitekerezo ku muntu bihabanye no guhimba inkuru mbi. Tugiye gufata umwanzuro, ntabwo ari ukuri, tugiye kubyitaho.”
Uwakwirakwije iyi nkuru hari imishinga yakoranya na Will Smith atarabonera ubwishyu.
Yakomeje agira ati “’Bishingiye ku gitekerezo cy’uyu muntu, hari uburyo bakoranye ubushabitsi ku gitabo cya Will kandi ko bakoresheje amafaranga yabo ndetse bakeneye kwishyurwa.”
Jada Pinkett avuga ko Will Smith yari yiteguye gutanga amafaranga yasabwaga n’uyu mugabo bavuga ko agamije kubasebya.
Ati “Yigeze kugerageza kumutera ubwoba amusaba amafaranga, Will yari yiteguye kumuha umubare runaka gusa ntiyashatse kuyakira, urumva ikibazo cyose cyavuka ni aho gishingiye.”
Abajijwe icyari kigiye gutuma Will Smith yemera gutanga ayo mafaranga yasabwe, Jada Pinkett yasubije agira ati “Ni uko hari ibikorwa by’ubushabitsi bafitanye , simbifiteho amakuru ahagije, gusa byose biraje bijye hanze, nk’uko nabikubwiye tugiye kujya mu nkiko.”
Uyu mugore wa Will Smith yavuze ko Will Smith iyo abonye inkuru nk’izi yisekera gusa ntabwo ateganya kuzabivugaho mu ruhame.
Abavugizi b’uyu mugabo w’abana batatu bavuga ko ibyatangajwe na Brother Bilaal ari ikinyoma cyahimbwe.
Uyu Duane Martin bivugwa ko yaryamanye na Will Smith ni umukinnyi wa filime wakinnye muri Real Husbands of Hollywood na The Fresh Prince of Bel-Air yahuriyemo na Will Smith baba inshuti magara kuva ubwo.
Uyu mugabo w’imyaka 58 ni umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu Xen Martin yabyaranye na Tisha Campbell gusa batandukanye mu 2020 mu nduru; uyu mugore avuga ko abitse amabanga menshi y’umugabo we ashobora kuzajya hanze igihe nikigera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!