00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byamfashije kwegera Imana - Titi Brown yakomoje ku buzima yabayemo muri gereza

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 November 2023 saa 03:01
Yasuwe :

Ishimwe Thierry [Titi Brown] uherutse kugirwa umwere nyuma y’ imyaka ibiri aburana ku cyaha cyo gusambanya no gutera umwana inda, yakomoje ku buzima yari abayemo muri gereza bwatumye yiyegereza Imana.

Uyu musore umaze iminsi itanu avuye muri gereza, ashimira abantu bose bamubaye hafi mu gihe yamaze muri gereza.

Mu kiganiro kirekire Titi Brown yagiranye na The Cat ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko ubuzima yari abayemo bwamwigishije byinshi, gusa iminsi ya mbere yari amarira gusa.

Ati “Nkigera muri gereza nijoro sinabashaga gusinzira, byari amarira gusa, natekerezaga ku muryango wanjye kuko ari njye wari usa n’aho awitayeho, nkatekereza nti kuki Mana ari njye ibi bintu biri kubaho.”

“Nkimara kugera hariya nirebye mu kirahuri ndavuga nti uyu si njye, gusa byageze aho ndiyakira, nkajya nkora siporo, nkareba televiziyo nkareba indirimbo nshya ziba zasohotse, nkabona abahanzi bashya baje , nkandika imishinga yanjye, nkaganira n’abantu bakuru nka Bamporiki bakangira inama.”

Ibiryo byo muri gereza byaramugoye bigera aho arwara igifu, gusa hari umukobwa yavuze ko witwa Chance wemeye kujya amwoherereza ibihumbi 50 Frw buri kwezi.

Ati “Nigeze kurwara igifu kimerera nabi cyane bitewe n’uko icyo gihe nari ntaratangira kubona amafaranga, hari umukobwa witwa Chance yemeye kujya anyohereza ibihumbi 50 Frw buri kwezi, njya mvuga ko murimo ideni ry’ubuzima sinzi ko nzabona icyo mwitura.”

Agaruka ku bantu bamwohereje amafaranga yo kwifashisha, Titi Brown yakozwe ku mutima n’umukozi wo mu rugo wamwohereje 2000 Frw mu bihumbi bitanu yari afite.

Uko gereza yamufashije kwegera Imana

Titi Brown yahoraga yibaza uko bizagenda abantu nibamuvaho bitewe n’icyaha yari akurikiranyweho, gusa inkuru zavaga hanze zimuhumuriza zamufashije gukomera.

Ati “Kugera muri gereza byamfashije kwegera Imana, naje gusanga hari ibintu bimwe Imana ikunyuzamo kugira ngo ukomere kuko barumuna banjye ntabwo bigeze bahagarika kwiga, byose byakozwe n’abantu bagiye baba hafi y’umuryango wanjye ndanabashimira cyane.”

“Kumara imyaka ibiri wicaranye impapuro zigusabira gufungwa imyaka 25, ni ibintu biteye ubwoba, umuntu bitarabaho ntabwo yahita abyumva , nageze ubwo ndavuga nti abantu bagiye kumvaho.”

Titi Brown yakomeje avugako yongeye kugarura icyizere nyuma yo kubona ibitekerezo byatanzwe ku biganiro yatanze igihe yari muri gereza ndetse ashimira bikomeye abantu bamubaye hafi ari mu bihe bitari byoroshye.

Nyuma yo kugirwa umwere ngo yagize ubwoba bukomeye, yibaza uko agiye kubaho.

Ati “Nkisokoha nagize ubwoba bwinshi, ndibaza nti ngiye kubaho gute, ko nshimye nsohotse kandi mbere nari mfite ubuzima, ubu noneho ngiye kubaho gute, ubwoba bwambanye bwinshi.”

Hari abamwandikiye bamusaba kurega umukobwa watumye atabwa muri yombi

Nyuma y’amasaha make Titi Brown arekuwe, yakiriye ubutumwa bwinshi bumusaba kuregera indishyi no kurega umukobwa watumye ajya mu nkiko.

Ati “Hari abantu banyandikiye bambwira ko nafungisha uriya mukobwa , njyewe ikintu nabwira abantu ni uko guhora ni ukw’Imana, njye nta mutima mubi, hagati aho naramubabariye, nk’umuntu wabonye ubuzima bwa hariya ntabwo nakwifuriza undi muntu kujyayo.”

“Nahisemo kubireka ibintu byose byo kuregera indishyi, bashobora no kuyampa ariko iyo wababariye umuntu uba waramubabariye.”

Titi Brown yafashwe mbere y’uko yitabira igitaramo cya Kigali Fiesta cyari cyatumiwemo Omah Lay ndetse yari umwe mu bari kugaragara ku rubyiniro.

Titi Brown yashimiye buri wese wamubaye hafi mu bihe bikomeye yamazemo imyaka ibiri
Titi Brown yavuze ko ubuzima yari abayemo muri gereza bwatumye yiyegereza Imana kurushaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages