Habimana avuga ko igitekerezo cyo gukora imyambaro ya KGL (afatanya n'ibigo byo mu Bushinwa) yagikuye ku kubona abahanzi bo mu Rwanda bari bakunzwe mu gihe cye, barakundaga kwambara ibirango by’indi mijyi nka New York, nyamara mu ndirimbo zabo bakunze guhamya ko ari abana b’i Kigali.
Ati “Nakunze kubona abandi baraperi uko bavuga ko ari abo mu Rwanda cyangwa Kigali, ariko baba bari ku rubyiniro ugasanga bambaye ibirango by’indi mijyi nka New York, nkajya numva hari ikintu nkwiye gukora ariko ntaramenya icyo aricyo.”
Ubuhanga bwe mu gushushanya nibwo bwatumye amenya uko akora KGL.
Ati ”Kubera ukuntu nakundaga gushushanya, icyo gihe nashushanyije ifoto y’umuraperi Jay Z yambaye ingofero ya New York (NY) mfata icyemezo cyo kuyikuraho nshyiraho KGL (Kigali) nyimanika mu cyumba. Mugenzi wanjye twabanaga ubu tunafatanyije ikigo twashinze, niwe wambwiye ko ngize igitekerezo cyiza.”
“Igitekerezo ni aho cyaturutse, kuva mu 2010 kugeza mu 2016 twari tukibitse umushinga ariko nta mafaranga turabona yo kuwutangira.”
Usibye amafaranga yari yarabuze, uyu musore avuga ko n’ibikoresho byo gushyira mu ngiro umushinga wabo byari byarabuze kuko yaba imyambaro yagombaga gukoreshwa cyangwa ibigo byo kubikora nta byari bihari.
Akomeza ati “Mu 2017 nibwo twabonye abantu bo mu Bushinwa twakorana, dutangira kumurika ibya mbere mu 2018 irangira.”
Ibyari igitekerezo byaje kubyara ikigo cy’ubucuruzi, kugeza ubu uretse kuba KGL bisobanura Kigali, bamaze no kuyiha inyito nshya ya ‘Kigali Guardians fo Life’, bisobanuye abarinzi b’Umujyi wa Kigali mu buzima bwose.
Imyambaro ya KGL ikorwa na kompanyi ya DCIB “Don Central Investment Bureau” ari nayo iyoborwa na Habimana ufite indoto zo kuba ibyo bakora bizagera igihe bikajya bikorerwa mu Rwanda.
Habimana yavuze ko kimwe mu bintu bibangamira ubucuruzi bwe ari abashaka kwigana ibyo akora, kimwe n’inganda zitaborohereza gukorana.
Ati ”Bagerageza kutwigana ariko ntakundi, mu bucuruzi ikintu kikubwira ko ibyo ukora bikunzwe ni uko hari abashaka kubyigana, ibyo twe turabizi. Ikindi ni uko kugeza ubu hari inganda zadufasha kunoza ibyo dukora mu Rwanda, ariko ikibabaje usanga batemera kudukorera ibijyanye n’ubushobozi buke dufite, wenda tukazamukana.”
Inzozi za Habimana ni nyinshi, usibye kuba bagira uruganda rukorera ibikorwa byabo mu Rwanda anifuza gushinga iduka ribicuruza.
Uretse ibi ariko ku bwe yifuza ko umujyi wa Kigali wabashyigikira.
Ati ”Birababaje ko haba igitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali ariko ugasanga umuhanzi agiye kukiririmbamo yambaye umwambaro cyangwa ingofero ya New York, ntabwo bikwiye rwose dukeneye kuganira n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukadushyigikira.”
Kugeza ubu ingofero n’indi myambaro ya KGL biri mu maduka atandukanye yagiranye amasezerano n’ikigo Habimana ahagarariye, ibikora kugeza igihe bazaba bafungura iduka ryabo bwite.




Ibitekerezo 0