00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byari ibicika mu kabyiniro k’umunsi umwe kubatswe muri BK Arena (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 November 2022 saa 12:20
Yasuwe :

Benshi mu banyamujyi ntabwo bazibagirwa ijoro ryo ku wa 4 Ugushyingo 2022, umunsi BK Arena yubatswemo akabyiniro k’umunsi umwe kiswe 17th Avenue Popup Night Club.

Aka kabyiniro kari kakiriye ibirori byiswe ’Amapiano To The World’ byacuranzemo; Dj Marnaud , Major League Djs na Dj Toxxky bose bakaba bahurije ku gususurutsa abanya-Kigali bari bitabiriye ari benshi.

Uretse abafana bitabiriye ibi birori ku bwinshi, byanagaragayemo abantu b’ibyamamare nka; Miss Ingabire Grace, Kenny Sol, Itsinda rya Juda Muzik, Dj Infinity, Jack B n’abandi benshi.

Ibi birori byatangijwe na Dj Shooter, uyu wahawe urubyiniro mu ma saa yine z’ijoro, yamaze hafi isaha n’igice acuranga umuziki wiganjemo uw’abahanzi bo muri Afurika akurikirwa na Dj Toxxyk.

DJ Toxxyk wishimiwe cyane yamaze isaha n’igice acuranga nyinshi mu ndirimbo yavangagamo inyamahanga ndetse n’izo mu Rwanda.

Uyu musore akiva ku rubyiniro yafatanyagamo na Lucky Nzeyimana wamufashaga gushyushya abantu, itsinda rya Major League Djs ryahise rifata urubyiniro bugwate batangira gushyushya abakunzi b’umuziki bari bitabiriye ibi birori ku bwinshi.

Aba basore b’impanga batangiye gucuranga ku isaha ya saa tanu n’iminota 41, basoza ahagana saa saba mbere yo gusigira urubyiniro DJ Marnaud.

Ibi birori byasojwe na DJ Marnaud wacuranze anavuza ingoma za Kinyarwanda n’iza kizungu nk’umwihariko we utuma yishimirwa na benshi.

Umurishyo wa nyuma w’ibi birori wavugijwe ahagana saa cyenda n’igice z’igicuku n’ubwo bamwe bari batangiye gutaha ariko bose wabonaga banyuzwe n’umuziki bacurangiwe.

DJ Toxxyk ni umwe mu bafite igikundiro mu muziki w'u Rwanda
DJ Toxxyk yishimiwe bikomeye
Major League DJs banyuze abatari bake bitabiriye ibirori bakoreye i Kigali
BK Arena yari yahinduwe akabyiniro kitabiriwe n'abakunzi b'umuziki batari bake
Impanga zigize Major League DJs zasusurukije abanya-Kigali
Baba bacuranga banabyina
BK Arena yari yatatswe nk'akabyiniro
Byari ibishimo ku bakunzi b'umuziki kubona Major League DJs ku rubyiniro
Major League DJs babyinishije abantu karahava
Major League DJs bishimiye gucurangira abanya Kigali
Ubishoboye yatahanye ifoto y'urwibutso
Dj Marnaud yishimiwe cyane
Dj Marnaud yishimiwe cyane muri ibi birori
DJ Marnaud yishimiwe cyane muri ibi birori yacuranze zimwe mu ndirimbo yakoranye n'abahanzi batandukanye
Dj Marnaud yanyuzamo akaganiriza abo acurangira
Dj Marnaud yanyuzagamo akanabyina
DJ Marnaud yanyuze abakunzi b'umuziki bari bitabiriye iki gitaramo

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages