00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byemejwe ko Stromae atakije gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 June 2015 saa 04:39
Yasuwe :

Kubera ibibazo by’uburwayi, abategura ibitaramo Stromae yateganyaga gukorera mu Rwanda, mu Bwongereza, mu Butaliyani kugeza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mujyi wa Chicago bamanyesheje ko ibi bitaramo byose bihagaze.

Byari biteganyijwe ko uyu muhanzi ufite inkomoko mu Rwanda azataramira i Kigali kuri Sitade Amahoro i Remera kuwa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2015.

Nyuma yo guhagarika igitaramo yari afite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kinshasa kubera uburwayi, ibizamini byakorewe uyu muhanzi byagaragaje ko hari ingaruka zishobora kuririra ku bibazo yagize bijyanye n’imiti imurinda kurwara malariya yafashe, ari nabyo byatumye ajyanwa mu bitaro igitaraganya akaba anakeneye gukomeza kwitabwaho mu byumweru biri imbere.

Ubuzima arimo muri iki gihe ngo ntibumwemerera gukomeza ibikorwa bye, byanatumye abateguraga ibitaramo yari afite batangaza ko bikuweho.

Itangazo rimenyesha ihagarikwa ry'ibitaramo bya Stromae

Auguri Production et Mosaert yateguraga ibitaramo bye, yatangaje ko icyo yari afite i Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 20 Kamena, mu Bwongereza tariki ya 05 Nyakanga, mu Butaliyani tariki ya 08 Nyakanga na 14 Nyakanga, muri Portugal tariki ya 11 Nyakanga, mu Busuwisi tariki ya 13 Nyakanga, muri Espagne tariki ya 17 Nyakanga, muri Canada tariki ya 31 Nyakanga na tariki ya 02 Kanama i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byose bikuweho.

Abategura ibi bitaramo biseguye ku bari babyiteze n’ababitegura.

Auguri Production et Mosaert batangaje ko batapfa gutangaza igihe ibi bitaramo bizasubukurirwa ndetse basaba abantu bari baraguze amatike kwegera ababiteguraga cyangwa aho bayaguriye kugira ngo basobanurirwe ibijyanye n’ikurwaho ryabyo.

Banatangaje ko izindi mpamvu zivugwa ku isubikwa ry’ibi bitaramo zitandukanye n’izi mpamvu z’uburwayi ngo nta shingiro zifite.

Mu Rwanda hashize igihe kinini ibikorwa byo kwitegura Stromae bitangiye, aho mu bice bitandukanye hari harashyizwe ibyapa byamamaza iki gitaramo.

Mu mujyi wa Kigali, hari harashyizwe ibyapa byamamaza igitaramo cya Stromae

Stromae asubitse ibitaramo bye nyuma y’ibyo yari yarakoreye ahitwa Monument de la Renaissance i Dakar cyabaye tariki ya 13 Gicurasi , Praia (Cap Vert) ku itariki ya 16 Gicurasi, Douala (Cameroun) tairki ya 19 Gicurasi, Abidjan (Côte d’Ivoire) ku itariki ya 23 Gicurasi, na Libreville (Gabon) tariki ya 6 Kamena.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages