Ku myaka 67, yaririmbye indirimbo nyinshi zamamaye hambere kuri Radio Rwanda harimo nka “Akabura Ntikaboneke”, “Akaga muri Burende”, “Inyana ni iya Mweru”, “Nta Makemwa”, “Amazi y’Insina”, “Uri Mwiza Mubyeyi” n’izindi.
Kuri ubu, Bihoyiki atuye mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Mugoto ari naho IGIHE yamusuye maze atuganiriza ku mateka ye ndetse na byinshi bitari bizwi kuri uyu musaza wakanyujijeho.
Afite umugore n’abana icumi, igihe kinini yakimaze ari umurezi [yamaze imyaka 35 ari umwarimu] gusa ubu yahawe ikiruhuko cy’izabukuru.
Umureba, ni umusaza w’imvi ariko ubona ko ahorana akanyamuneza, bikumvikana cyane iyo muganiriye. Avuga ko icyo yishimira mu muziki we ari uko yagiye aririmba atanga ubutumwa bugasigara mu mitima ya benshi.
Bihoyiki avuga ko yavukiye ahahoze ari mu Ruhengeri ubu ni Karere ka Musanze mu 1953, afite imyaka 12 nibwo Se n’umuryango we bimukiye mu Karere ka Rulindo.
Impano y’ubuhanzi yatangiye kuyiyumvamo akiri muto cyane, ati “Natangiye kwiyumvamo iyi mpano mfite imyaka itanu, ntangiye amashuri abanza nakundaga kureba mu gitabo cy’umuziki cya mwarimu ndetse mu misa ugasanga nshaka kureba uko bacuranga gitari.”
Icyakora kwiga umuziki yatangiye kubyigira mu mashuri yisumbuye afashijwe n’abarimu banyuranye uko akura akagenda ahura n’abandi bamufashije nka Soso Mado, Nkurunziza n’abandi.
Avuga ko ari umuhanga mu gucuranga Piano, gitari, inanga, iningiri n’ibindi bikoresho bitandukanye bya muzika.
Bihoyiki yinjiye mu muziki neza mu 1979 iki gihe yari ahereye ku ndirimbo “Akabura ntikaboneke” yakorewe muri ORINFOR.
Iyi ndirimbo niyo yatumye aba icyamamare mu muziki by’umwihariko mu gace yari atuyemo n’ubundi bari bamuzi kuko yabataramiraga.
Aririmba indirimbo z’ibyamubayeho, ubuzima mu miryango ndetse n’ibijyanye n’uburere
Bihoyiki avuga ko aririmba indirimbo z’ibintu byagiye bimubaho mu buzima, ibyo abona mu miryango ndetse n’ibijyanye n’uburezi cyane ko ari bwo buzima abamo bwa buri munsi.
Aha uyu musaza yatanze urugero ku ndirimbo “Akabura ntikaboneke” avuga ko yayihimbye agendeye ku buzima bwe.
Ati” Amagambo ayigize ijana ku ijana ni ibyambagaho kuko mama yapfuye nkiri muto sinzi n’uko yasaga, data yahinduranyaga abagore kenshi biriya byose byambagaho.”
Iya kabiri uyu muhanzi yakoze ni iyitwaga “Inyana ni iya mweru”, ati “Muri make nibanda ku muryango, umugore n’umugabo n’umwana cyangwa umubyeyi umwarimu n’umunyeshuri kuko nibwo buzima bwanjye.”
Bihoyiki avuga ko indirimbo “Inyana ni iya mweru” yayanditse agendeye ku nkoni bakiri bato bakubitwaga cyane ko mu myaka yo ha mbere guhana abana hifashishijwe akanyafu byari ibintu byiza.
Yakunze uburezi kurusha umuziki yanga kwimuka ngo ajye gutura i Kigali
Uyu musaza yashatse kwiyunga na Orchestre Impala gusa ntibyamuhira cyane kuko yakundaga ubwarimu, ikindi akumva atajya kuba i Kigali nta kazi afite ngo abeho ategereje gutungwa n’umuziki gusa.
Bihoyiki wakundaga kwigisha cyane kurusha umuziki avuga ko yakoraga umuziki ashaka gutanga ubutumwa kurusha ikindi cyose.
Ati “N’indirimbo zanjye nazihaye ORINFOR ku buntu mbasaba ko batazigera bazigurisha abanyarwanda.”
Uyu musaza avuga ko icyo wamuha cyose adashobora kureka kuba umwarimu kuko nubwo ari mu kiruhuko cy’izabukuru yagiye gushaka abana yakwigisha mu mashuri y’incuke.
Ati” Nk’ubu mu kiburamwaka duhembwa n’ababyeyi, bakunze kutwambura ariko njye sinacika intege kuko abana si bo baba baduhemukiye.”
Mu myaka amaze mu muziki Bihoyiki avuga ko atarakora igitaramo kinini ngo kimuhe amafaranga yaba icye bwite cyangwa icyo yaba yatumiwemo.
Bihoyiki afite indirimbo zirenga 200 yasohora abonye ubushobozi bwo kujya muri studio
Uyu muhanzi mukuru mu muziki w’u Rwanda avuga ko indirimbo ze ziri muri RBA yahoze yitwa ORINFOR, nta handi yigeze azitanga bityo ubu nta handi umuntu yazisanga.
Ati “Sinigeze nshaka kugurisha ibihangano byanjye. Bwari ubutumwa natangaga rero sinari kubugurisha kandi nizeye ko abo nabuhaye batabugurishije.”
Bihoyiki iyo muganira wumva hari utubazo twinshi wamubaza, bitewe n’uko avugana ubunararibonye mu muziki. Avuga ko atanenga abahanzi bo muri iyi minsi kuko ibyo bakora nabyo biba ari byiza ariko abasaba kujya baha umwanya inyandiko zabo.
Byinshi kuri Déogratias Bihoyiki umwarimu uzwi cyane mu ndirimbo “Akabura ntikaboneke”






Ibitekerezo 0