Akenshi ayo mashusho yifashishwa nk’imfashanyigisho mu kwigisha Ijambo ry’Imana no gusenga.
Amwe mu mashusho y’iyobokamana ari muri Kiliziya zitandukanye mu Rwanda, ukuboko kwa Steven Mutangana kwayakozeho dore ko ibijyanye n’ubugeni bujyanye n’iyobokama abimazemo igihe.
Ibihangano bye ubibona ukinjira muri nsengero nka Paroisse Universitaire i Huye, Paroisse St André i Muhanga, Paroisse Stella Maris i Rubavu, Communauté de l'Emmanuel Kigali n’ahandi.
Steven Mutangana hejuru yo kuba umunyabugeni, yakoze mu bigo bitandukanye mu Rwanda, ubu akaba ari Umuyobozi w’Ishami ry’Umuco muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.
Mutangana yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku bw’amateka igihugu cyanyuzemo. Amashuri yisumbuye yayasoreje mu Rwanda nyuma yuko atashye mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yize Itangazamakuru mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aza kurisoza anahita abona akazi muri ORINFOR.
Uyu mugabo avuga ko impano yo gushushanya yayikuranye ariko itangira kwigaragaza cyane ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE yagize ati “Urumva naje mu Rwanda mu gihe Jenoside yari ikirangira, hari igihe wasangaga nk’abana banzaniye amafoto yangiritse y’ababo bishwe nkababashushanyiriza neza cyane.”
Avuga ko yabikoraga kuko yari abikunze atari ibintu yabaga ashakamo amaramuko, ahubwo we akenshi yanabikoraga mu buryo bwo gufasha abantu banyuranye.
Icyakora nubwo yatangiye kugaragaza impano ye yiga mu mashuri yisumbuye, ageze muri Kaminuza nibwo impano yarushijeho kwigaragaza.
Iki gihe Mutangana avuga ko yakoze akazi kanyuranye karimo kwandika ku bitambaro ‘Banderole’, ibirango by’ahantu hanyuranye nka hotel, ari nako yakomezaga gushushanya cyane cyane yibanda ku bihangano bya Kiliziya Gatolika.
Ati “Byinshi mu byo nakoraga byadufashaga mu gusenga cyane ko nanjye ndi umukirisitu.”
Mutangana yavuze ko uko yagiye azamuka yatangiye gukora ku mafaranga ariko agashushanya atagamije ubucuruzi ahubwo ari urukundo n’impano yari afite.
Kuba ibihangano bye biboneka muri Kiliziya, Mutangana yavuze ko yumva amerewe neza kandi ashima Imana.
Ati “Iyo ninjiye mu Kiliziya nkabona ishusho nakoze ndushaho gushimira Imana itanga uko ishatse no mu gihe ishakiye. Nyishimira ko yampaye iyi mpano yo gushushanya ikampa n'uburyo bwo gufasha abandi kuzirikana ijambo ryayo binyuze mu bugeni.”
Yakomeje agira “Ntabwo mbyiratana. Ntibikabe, nshimira umuryango wanjye wa hafi kuko wabimfashijemo kugeza ubu.”
Nyuma yo kurangiza Kaminuza mu 2001 Mutangana yabonye akazi muri ORINFOR, atangira kwandika muri La Nouvelle Relève. Inkuru ze nyinshi yahitagamo gukoresha ibihangano bye aho kwifashisha amafoto.
Umwaka wa 2006-2007 yagizwe Umuyobozi wa ORINFOR mu gace ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango mbere yo kuba Umuyobozi w’iki kigo mu Mujyi wa Kigali.
Mu 2011 yagizwe Umuyobozi w’amakuru kuri Radio Rwanda ahita ajya kwiga mu Misiri aho yasoreje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza mu Ishami ry’Umuco muri Université Senghor y'Umuryango w'Ibihugu bivuga Igifaransa, OIF.
Ikiganiro na Mutangana Steven












Ibitekerezo 0