Byumvuhore Jean Baptiste , umwe mu bahanzi nyarwanda bashinze imizi agiye gukora igitaramo kizabera mu Mujyi wa Rubavu ari nacyo kizasoza ibyo yagombaga gukorera mu Rwanda mu rugendo amazemo iminsi azenguruka mu Turere dutandukanye tw’igihugu.
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zakunzwe cyane nka ‘Umurage’, ‘Fagitire’, ‘Usize nkuru ki’, ’Urwiririza’, ‘Bakunda Rayon’ n’izindi nyinshi, afatanyije n’abahanzi bagenzi be, Kayirebwa, Beni Ngabo Kipeti na Ruremire Focus wamuzanye mu Rwanda, bazataramira i Rubavu kuwa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2015.
Mu kiganiro na IGIHE, Ruremire wateguye ibi bitaramo byiswe ‘Umuntu ni nk’undi’, yasobanuye ko igitaramo bazakorera mu Mujyi wa Rubavu gifite umwihariko wo kuba kizahuriramo abakunzi ba muzika bo muri RDC n’u Rwanda.
Ngo uzaba umwanya wo kwereka abazaba baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , umuziki nyawo u Rwanda rufite dore ko iki gitaramo kizahuriramo abahanzi b’intyoza banafite amateka akomeye muri muzika.
Yagize ati “Ni igitaramo gisoza ibyo Byumvuhore na Kayirebwa bagombaga gukorera mu Rwanda muri iki gihe. Kizabera i Rubavu kandi murabizi duhana imbibi na Congo, bizaba byoroshye ko baza tukabataramira bakareba uko i Rwanda duca umugara. Uzaba umwanya mwiza wo kwereka abo bazaturuka hanze aho umuziki wacu ugeze”
Iki gitaramo kizabera kuri Stade Umuganda kuwa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2015 aho kwinjira bizaba ari amafaranga 2,000 ahasanzwe na 4,000 mu myanya y’icyubahiro.
Igitaramo cya Rubavu kije nyuma y’ibindi bitaramo aba bahanzi bakoreye mu Mujyi wa Kigali, icyabereye kuri Serena Hotel tariki ya 26 Ukuboza 2014, icyabereye mu Mujyi wa Musanze tariki ya 1 Mutarama n’icyo kuri Petit Stade tariki ya 3 Mutarama 2015.



















TANGA IGITEKEREZO