00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Video: Uko igitaramo cya Byumvuhore cyagenze kuri Petit Stade

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 5 January 2015 saa 08:25
Yasuwe :

Byumvuhore Jean Baptiste , umuhanzi nyarwanda uba mu Bubiligi wari umaze imyaka irenga 20 adakorera igitaramo mu gihugu cye, kuwa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2015 yongeye gucurangira abakunda ibihangano bye mu gitaramo yakoreye kuri Petit Stade i Kigali.
Iki gitaramo cyasubije benshi ku isoko y’umuzi w’umuziki nyarwanda mu ngeri z’abafana zitandukanye harimo abana bacyiga gutambuka, ingimbi n’abangavu, abasore n’inkumi, abagabo b’ibikwerere, abasaza n’abakecuru, abageze mu zabukuru, (…)

Byumvuhore Jean Baptiste , umuhanzi nyarwanda uba mu Bubiligi wari umaze imyaka irenga 20 adakorera igitaramo mu gihugu cye, kuwa Gatandatu tariki ya 3 Mutarama 2015 yongeye gucurangira abakunda ibihangano bye mu gitaramo yakoreye kuri Petit Stade i Kigali.

Iki gitaramo cyasubije benshi ku isoko y’umuzi w’umuziki nyarwanda mu ngeri z’abafana zitandukanye harimo abana bacyiga gutambuka, ingimbi n’abangavu, abasore n’inkumi, abagabo b’ibikwerere, abasaza n’abakecuru, abageze mu zabukuru, abayobozi barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Joseph Habineza n’abandi.

Mu ndirimbo Byumvuhore yaririmbye zigakora abantu cyane ku mutima, harimo iyo yise ‘Usize nkuru ki’, ‘Yobu’ yabyinwe cyane, ‘Umuntu ni nk’undi’, iyitwa ‘Simenye ko ari bwo bwa nyuma’ yateye benshi kurira kubera uburyo yabibukije urukundo Padiri Fraipont Ndagijimana yeretse ababana n’ubumuga by’umwihariko ab’i Gatagara ari naho uyu muhanzi yarerewe.

Muri iki gitaramo cyiswe ‘Umuntu ni nk’undi’, Byumvuhore yari afatanyije n’abahanzi Beni Ngabo Kipeti, Kayirebwa , Ruremire Focus na Daniel Ngarukiye usanzwe akirigita inanga.

REBA INCAMAKE Y’IKI GITARAMO:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages