00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Byumvuhore utegerejwe mu bitaramo byo kwibuka Padiri Fraipont yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 28 August 2019 saa 01:49
Yasuwe :

Umuhanzi Byumvuhore Jean Baptiste wakunzwe cyane mu ndirimbo zo hambere, yageze mu Rwanda aho aje mu bitaramo byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ya Padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara.

Byumvuhore yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ahetse gitari ye yo mu mugongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Uyu muhanzi yakunzwe mu myaka yo mu 1990 abikesha indirimbo ze zandikanye ubuhanga n’umurya wa gitari unogeye ugutwi. Twavuga nka “Fagitire”, “Ninde Wabimenya”, “Naba na Mwe”, “Umbabarire Mawe”, n’izindi nyinshi.

Uyu mugabo umaze igihe kinini aba mu Bubiligi, ni umwe mu barerewe mu kigo cy’abafite ubumuga cya HVP Gatagara cyashinzwe na Padiri Fraipont Ndagijimana.

Muri uyu mwaka hazizihizwa isabukuru imyaka 100 uyu mupadiri yari kuba yujuje iyo aba akiriho. Ni muri urwo rwego hateguwe ibitaramo bizaririmbwamo na Byumvuhore Jean Baptiste, Orchestre Impala na Mavenge Soudi.

Icyambere kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2019 muri Camp Kigali, ikindi kibere muri stade ya Muhanga bukeye bwaho ku cyumweru.

Amafaranga azava muri ibi bitaramo ni ayo gufasha Ikigo cya HVP Gatagara gifite amashami atandukanye mu Rwanda, atanga uburezi n’ubuvuzi ku bafite ubumuga.

Byumvuhore yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu 2015 nabwo mu gikorwa nk’iki cyo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana. Mbere y’aho yari yitabiriye ikindi cyari cyiswe Umuntu ni nk’undi yari yahuriyemo na Cecile Kayirebwa.

Byumvuhore aje kwitabira umuhango wo kwibuka Padiri Fraipont Ndagijimana
Byumvuhore yageze i Kigali amwenyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages