Tariki 30 Kanama 2019, Byumvuhore, Orchestre Impala na Mavenge Sudi bakoreye igitaramo cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 Padiri Fraipont washinze ikigo cya HVP Gatagara yari kuba amaze iyo aza kuba akiri ku Isi. Aha niho Byumvuhore yahishuriye uko yisanze mu muziki, ibintu atari yarigeze atekereza we akabyita igitangaza cy’Imana kuba yaravuyemo umuhanzi w’icyamamare.
Ibi yabitangaje mu gitaramo hagati mbere yo kuririmba indirimbo ‘Simenye ko aribwo bwa nyuma’ agira ati” Ngiye kubaririmbira indirimbo ya Padiri Fraipont yitwa simenye ko aribwo bwa nyuma. Ubundi njye bitangira sinari umuririmbyi icyakora nari umucuranzi nakundaga gucuranga.ariko sinarinzi ko nzavamo umuririmbyi uteranya abantu bangana gutya. Ariko Imana igira ibitangaza di.”
Avuga uko yinjiye mu muziki yagize ati” Padiri Fraipont amaze gutabaruka muri 1982,nari umunyeshuri naratangiye kwiga gitari ariko nkavuga nti umuntu watugiriye neza gutya ubu koko birarangiye arapfuye pe?... noneho nkavuga nti ka nkore ku buryo atazigera yibagirana. Ni uko natangiye umuziki ntabwo narinzi ko bizanakomeza.”
Atanga ubu butumwa, Byumvuhore yatanzemo n’isomo ati” Ikintu nishimiye ni uko kugeza ubu byagaragaye ko atigeze yibagirana… ndetse natwe binatubere isomo tujye tumenya gutuma abantu b’intwari nabandi bagiriye akamaro igihugu batibagirana, kubareka bakagenda bigahwaniramo ntabwo ari ubupfura.”
Nyuma y’aya magambo Byumvuhore yahise ataramira abitabiriye igitaramo mu ndirimbo nyinshi ze zakunzwe kuva mu myaka yo hambere.



















TANGA IGITEKEREZO