Byabayeho inshuro zibarirwa ku ntoki Rwanda aho abakunzi b’umuziki nyarwanda mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abakuze n’abasheshe akanguhe bitabira igitaramo bagacinya akadiho buri wese agataha ubona ku maso ye afite isura yishimye ndetse ukabona ko umubiriwe wizihiwe n’uburyohe bw’umuziki abahanzi bagaburiye amatwi ye.
Mu ruhuri rw’umuziki w’imbonekarimwe wacurangiwe mu gitaramo cyiswe ‘Umuntu ni nk’undi’, abahanzi b’ibikwerere mu muziki nyarwanda Byumvuhore Jean Baptiste, Kayirebwa, Ngabo Kipeti bataramye gitore , baririmba Kinyarwanda, amajwi yabo, amagambo n’ubutumwa bwavuye mu kanwa kabo bugera ku nzoka benshi mu bari bateraniye muri Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.
Ku gitekerezo n’ingufu za Ruremeri Focus , Kayirebwa na Byumvuhore Jean Baptiste bataramiye Abanyarwanda abakunzi b’umuziki nyawo, bararyoherwa. By’umwihariko, wabonaga ko umubare munini w’abari bitabiriye iki gitaramo wiganjemo ababyeyi bakuze, abasaza n’abakecuru babo.
Mu gihe byinshi mu bitaramo bisanzwe bitegurwa mu Rwanda usanga byitabirwa ahanini n’urubyiruko, icyo Byumvuhore yakoreye i Kigali cyitabiriwe n’ingeri ziganjemo abakuze n’abari mu zabukuru.
Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, Depite Edouard Bamporiki n’abandi bari babukereye.
Mbere y’uko igitaramo gitangira , wasangaga umusaza akuruye ukuboko umukecuru we bishingikirije akabando bari ku mirongo binjira muri Serena Hotel. Bose intero yari imwe wumva banyotewe no kureba Byumvuhore abacurangira.
Saa moya z‘ijoro nibwo uwari uyoboye ibirori yakiriwe Ben Ngabo Kipeti wakiriwe n’abafana baririmba ‘Ingendo y’abeza’ maze na we ntiyabatindira ahita yunga mu ryabo atangira gucuranga iyi ndirimbo maze bose barahaguruka buri wese azunguza umubyimba uko abashije.
Ben Ngabo yaririmbye mu gihe kigera ku minota 50 nta muntu n’umwe wicaye ahubwo bose yateraga bakamwikiriza . Yavuye ku rubyiniro bose bacyifuza ko yakomeza.
Nyuma ya Beni Kipeti abafana bateruriye icyarimwe bahamagara izina ‘Byumvuhore’ bamwe batangira kuririmba bati “foriki ariko, foriki ariko….waba usize nkuru ki umusozi…..” Iyi ndirimbo bamwe bayiririmbaga mu buryo bwabo bati ‘polisi ariko, polisi ariko…..’ bagaragaza inyota bafitiye uyu muhanzi.
Mu minota itarenze icumi abateguye iki gitaramo bahise bazana Byumvuhore aririmba agace gato k’indirimbo ye yishingikirije imbago asubira mu byicaro bye muri Hoteli ategereza ko umwanya we ugerwaho akanzika n’umuziki byeruye.
Umugore wari uyoboye ibirori yahise asa n’ugabanyiriza ibyishimo abafana kubera amagambo menshi yakoresheje yamamaza anavuga ibitishimiwe n’abamuhaga amashyi amugaragariza akababaro yabateye.
Ruremire wateguye yakurikiyeho mu njyana gakondo itavangiye aririmbira abantu nta gicurangisho na kimwe kivuga. Nyuma y’iminota icumi aririmba wenyine ntawumwikiriza yaje guhamagara abakobwa bamufasha mu majwi maze akora mu nganzo benshi barahimbarwa.
Mu ndirimbo ze nka ‘Cya kijigija, Wingurishiriza umuco, Umuntu ni nk’undi, Urakowe, Bihogo…Ruremire yishimiwe n’abakunda umuziki gakondo utavangiwe.Nubwo abafana batajyaga ejuru ngo bamufasha kubyina, yishimiwe cyane ndetse icyagaragaje ibyishimo yashyize mu mitima y’abari bamuhanze amaso ni amashyi bamuhaga buri nyuma y’indirimbo.
Byumvuhore wasaga n’umuhanzi rukumbi wari utegerejwe muri iki gitaramo yahise asesekara ku rubyiniro, ibyishimo bisaba abari bamutegereje, abagore bavugije impundu abagabo bazi ibyivugo bivayo, abandi babyiganira kumureba aho buri wese yahagurutse ashaka uburyo yahagarara ku ntebe ahirengeye ngo arebe igitaramo nta gikoma amaso ye imbere.
Byumvuhore akigera ku rubyiniro abafana bamusabye ko abaririmbira ‘Fagitire’ abima amatwi bitari iby’agasuzuguro ahubwo ahera ku yo yise ‘Umbabarire mawe benshi batangira kurira abandi birabarenga babura icyo bavuga.
Nyuma yaje gutebya asaba abafana kumuha amashyi amamura ubwoba ngo kuko yumvaga adatekanye neza muri we. Yagize ati ‘Nimumpe amashyi ndumva mfite ubwoba ndashaka ko bushira’.
Byumvuhore wamaze igihe kigera ku masaha abiri aririmba anakirigita gitari adasobwa, yishimiye by’ikirenga kugeza ubwo bamwe mu bafana barambararaga imbere ye, abandi batangira kumutsindagira amafaranga mu mifuka ye y’ishati abandi bakamuhobera barira. Abafana bahaye Byumvuhore amadorali, amafaranga y’u Rwanda, amarundi….kugeza ubwo imifuka yuzuye bazana agaseke ko kuyashyiramo.
Indirimbo ‘Naba Namwe, Fagitire, Urwiririza,Muhoza wanjye, Iyo manzi, Bamwe igenda ibonsa, Usize nkuru ki, Ndate gatagara, Imanzi ya mwiza, Umbabarire mawe zishimiwe cyane.
Byabaye akarusho ubwo uyu muhanzi yaririmbaga ‘Nyiribihembo azaguhembe’ na Simenye ko ari bwo bwa nyuma’ zateye benshi kurira kubera uburyo yibukije abantu urukundo Padiri Fraipont Ndagijimana yeretse ababana n’ubumuga by’umwihariko ab’i Gatagara ari naho yehereye ibikorwa bye byo gufasha aba bantu.
Byumvuhore kandi yaririmbye indirimbo z’abahanzi yabanye na bo i Gatagara nka Twagirayezu Cassien mu ndirimbo ‘Ndate Gatagara’ n’izindi. Inshuti z’uyu muhanzi babanye i Gatagara zari zihari ndetse mu kugaragaza ibyishimo zazamuraga imbago hejuru nk’ikimenyetso cy’ibyishimo.
Kayirebwa na we yunze mu rya Byumvuhore mu gushimisha abakunzi b’umuziki mu ndirimbo ze None Twaza, Umunezero, Umwana, Ngarayimbe, Uwicyeza, Iwacu ndetse akajya anyuzamo agatebya bya gihanzi.
Nyuma ya Kayirebwa, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashimiye abitabiriye iki gitaramo ndetse n’abahanzi Byumvuhore na Kayirebwa ku bw’inganzo nziza bafite ndetse abasaba gukomeza gutanga ubutumwa bwunga Abanyarwanda bunagaragaza ko umuntu ari nk’undi koko.
Yagize ati, “Twishimiye ubuhanga n’ubuhanzi bwa Byumvuhore na Kayirebwa, baratwereka ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi cyane kandi byiza, bakatwereka ko u Rwanda ruzagera ahantu heza cyane. Nk’uko batwifurije umwaka mushya muhire wa 2015 natwe turawubifurije kandi ni bakomeze baheshe igihugu cyacu ishema”.
Kayirebwa, Byumvuhore, Ruremire na Ben Ngabo Kipeti baje guhuza imbaraga mu ndirimbo ‘Nyiratunga’ ya Byumvuhore ari nayo yasoje igitaramo maze buri wese asubira iwe amahoro ashima uburyohe bw’ibyo yacurangiwe.
Nyuma y’iki gitaramo cyabereye muri Serena, biteganyijwe ko aba bahanzi bazongera gutaramira Abanyarwanda ku itariki 03 Mutarama 2015 muri Petit Stade aho kwinjira bizaba ari amafaranga 2000 mu myanya isanzwe na 5000 mu myanya y’icyubahiro.
Amafoto: Nsanzabera JP.


















TANGA IGITEKEREZO