Uyu muhanzi, Benji, yabitangarije mu butumwa yanyujije kuri Instagram, ku wa 4 Gicurasi 2026, agaragaza ibyishimo by’uko we n’umugore we bibarutse bwa gatatu.
Ni umwana w’umuhungu bise Nautas Madden.
Ati “Njye na Cameron turishimye cyane, kandi turiyumvamo ko duhawe umugisha cyane wo kubatangariza umwana wacu wa gatatu, Nautas Madden. Ikaze ku Isi muhungu wacu.”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo "Good Charlotte" yakomeje avuga ko we n’umugore we bakunda abana babo ndetse ko bishimira uburyo umuryango wabo wa ba ‘Madden’ ubayeho neza kandi wishimye.
Uyu mwana yiyongeye ku bandi babiri bari basanganywe. Imfura yabo ni Raddix, w’imyaka itandatu y’amavuko. Akurikirwa n’ubuheta Cardinal, w’imyaka ibiri y’amavuko.
Cameron na Benji, bombi bamaze imyaka isaga icumi babana nk’umugabo n’umugore. Bashyingiranywe muri 2015 nyuma y’igihe kitageze no ku mwaka bakundana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!