Abanyarwanda batuye muri Canada bagiye guhurira mu gikorwa cyo kunoza umubano wabo, kungurana ubumenyi, guhugurana banasigasira umuco nyarwanda mu birori bizabera mu Mujyi wa Montreal.
Mu gikorwa bise ‘Un Weekend à Gasabo’ bifuje guhurira hamwe bagasangira ndetse bakiyibutsa umuco wabo aho bazahuriza hamwe amatorero nyarwanda abarizwa muri iki gihugu.
Iki gikorwa kiri gutegurwa n’ishyirahamwe Umurage ribarizwa mu Mujyi wa Montreal, aho bazahuriza hamwe Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo mu byishimo byo kurushaho kumenyana, kwagura ubuvandimwe ndetse no kuzirikana umuco nyarwanda.
Umuyobozi w’ishyirahamwe Umurage yatangarije IGIHE ko bagize iki gitekerezo ahanini biturutse ku kuba bataziranye bihagije nk’Abanyarwanda, bifuza ko bakora igikorwa kibahuriza hamwe bakamenyana
Yagize ati, “Iki gikorwa twagiteguye tugamije guhuriza hamwe amatorero nyarwanda abarizwa muri Canada ngo yongere atwereke umuco wacu, Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo bose bishime, ndetse barusheho kumenyana”.
Iki gikorwa bise ‘Un Weekend à Gasabo’ kizamara iminsi ibiri kuva ku itariki ya 6 na 7 Ukuboza 2014 guhera sambiri za mu gitondo kikazabera kuri 864 Sainte Catherine Est hafi ya Metro Berri Uqam.
Abazitabira uyu muhuro bazihugura mu bijyanye guhamiriza haba mu mbyino z’abahungu n’abakobwa, kuvuza ingoma ndetse no kuririmba indirimbo gakondo nyarwanda.
Kugeza ubu amatorero azaba yahaserukanye umucyo harimo Ihozo ribarizwa mu
Mujyi wa Montreal, Indashyikirwa ryo muri Ottawa n’Icyeza ryo mu Mujyi wa Quebec.
Biteganyijwe ko mu birori byo ku cyumweru tariki 7 Ugushyingo 2014 ari bwo hazaba ubusabane bw’Abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda zizaba zaturutse hirya no hino aho bazasangira amafunguro yiganjemo akomoka mu Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO