Amafaranga yinjizwa n’urubuga OnlyFans rukoreshwa n’abantu bicuruza n’abandi b’ibyamamare ariko baba bagamije ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina, akomeje gutumbagira.
Mu basarura agatubutse kuri uru rubuga harimo n’abahanzi b’amazina akomeye muri muzika nk’uko urubuga LELO ruherutse kubitangaza.
Aba bahanzi bayobowe na Iggy Azalea w’imyaka 33, bivugwa ko uru rubuga rumaze kumwinjiriza miliyoni 48$ . Kugira ngo urebe amashusho yashyizeho bigusaba kubanza kwishyura 25$, ni ifatabuguzi rw’ukwezi. Konti y’uyu muhanzikazi ishakishwa n’abarenga ibihumbi 127 ku Isi.
Cardi B w’imyaka 31 amaze kwinjiza miliyoni 45$ kuri uru rubuga. Kugira ngo urebe amashusho y’uyu muraperi bigusaba kwishyura ifatabuguzi rw’ukwezi rihwanye na 5$, konti ye ishakishwa n’abarenga ibihumbi 29 ku Isi.
Blac Chyna w’imyaka 35 yinjije miliyoni 35$. We kugira ngo urebe amashusho ye bigusaba kwishyura ifatabuguzi ry’ukwezi rya 19$. Konti ye ishakishwa n’abarenga ibihumbi 28 ku Isi, gusa muri iki gihe yabaye ayihagaritse.
Tyga yinjiza miliyoni 20$ dore ko kureba amashusho ye bigusaba kwishyura ifatabugizi rya 20$ . Uyu muraperi w’imyaka 33 yafunze uru rubuga mu 2022 ubwo yari agiye gutangiza urwe yise Myystar rufasha abakobwa bicuruza.
Pia Mia w’imyaka 27 yinjije miliyoni 18$ kuri uru rubuga. Kugera kuri konti y’uyu muhanzikazi nta kiguzi bigusaba gusa hari aho uba utemerewe kugera , dore ko hari abo aca 100$ kugira ngo muvugane murebana kuri Zoom.
Urubuga rw’Abongereza rwa OnlyFans, ruzwiho gutangaza amashusho n’amafoto birimo n’iby’urukozasoni rwatangijwe mu 2016.
Ubu kuri uru rubuga hariho abantu miliyoni zirenga eshatu bashyiraho amashusho yabo, mu gihe abarukurikirana aribo bitwa “Fans” barenga miliyoni 240.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!