Mu ntangiriro za Gicurasi 2019 nibwo Card B yemeje ko yibagishije umubiri mu rwego rwo kugabanya inda ye, nyuma y’aho yari amaze amezi menshi abihakana.
Icyo gihe yavuze ko kwitabira igitaramo cya Beale Street Music Festival byamugoye kuko yari atarakira neza ndetse yababaraga ubwo yagerageza kubyina.
Uhagarariye inyungu z’uyu muraperikazi w’imyaka 26 yabwiye People ko Cardi B yari afite ubushake bwinshi bwo kongera gusubira mu kazi ke ariko atigeze afata umwanya uhagije wo kubanza gukira.
Yongeyeho ko ibitaramo yakoze byatumye atonekara aho yabazwe bituma abaganga bamutegeka guhagarika ibindi byose yateganyaga gukora mu kwezi kwa Gicurasi.
Cardi B yagombaga kuririmba mu gitaramo cya 92Q Spring Bling Festival ku wa Gatanu na Memorial Day Weekend muri Maryland ku wa Gatandatu.
Ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha yagombaga kuririmba mu nyubako ya El Paso County Coliseum mu Mujyi wa Texas.
Ibi bitaramo byose byarasubitswe ku nyungu z’ubuzima bw’uyu mugore w’Umuraperi Kiari Kendrell Cephus uzwi mu muziki nka Offset.
Uhagarariye Cardi B yavuze ko abakunzi b’umuziki we bazongera kumubona muri Nzeri 2019.
Muri Kanama umwaka ushize ubwo yibarukaga imfura ye Kulture Kiari nibwo Cardi B yatangaje ko afite igitekerezo cyo kwibagisha umubiri.



















TANGA IGITEKEREZO