00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardi B yahaye gasopo abibaza ku mubano we n’umunyezamu wa Nigeria?

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 July 2026 saa 11:28
Yasuwe :

Umuraperi w’Umunyamerika, Cardi B, yahaye gasopo abakomeje gukwirakwiza amakuru ku mubano we n’umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Super Eagles, Maduka Okoye, nyuma y’uko bagaragaye bari kumwe inshuro zitandukanye.

Cardi B yavuze ko atishimira uburyo ubuzima bwe bwite buhora bukurikiranwa n’abantu, ndetse ko ibikorwa byo mu buzima bwe bihabwa umwanya munini mu itangazamakuru kurusha iby’abandi bantu b’ibyamamare.

Uyu muraperi w’imyaka 33, aherutse kugaragara asangira na Okoye ndetse n’inshuti zabo muri Gio’s Restaurant iherereye muri St. Regis Hotel i Venice mu Butaliyani, ibintu byatumye ku mbuga nkoranyambaga hatangira gukwirakwira amakuru avuga ko yaba afitanye umubano wihariye n’uyu munyezamu.

Mu mashusho yasakaye kuri internet, Cardi B yavuze ko abantu bakunze guha uburemere bukabije ibintu byose akora, mu gihe ibikorwa nk’ibyo by’abandi bantu b’ibyamamare bititabwaho cyane.

Ati “Nta kubeshya, ndi Britney Spears wa hip-hop. Nzi amakuru menshi ku byamamare, nzi kanaka ukundana na kanaka. Ariko nta muntu ubivugaho kuko nta we ubyitayeho.”

Yakomeje agira ati “Ariko iyo bigeze kuri njye, sinshobora gukora ikintu na kimwe abantu batakivuzeho. Biratangaje. Ugomba kwakira ibyiza n’ibibi. Ni ko bimeze. Abantu barishyura kugira ngo bumve inkuru nk’izi.”

Nubwo Cardi B atigeze avuga impamvu yatangaje aya magambo, benshi bashimangira ko afitanye isano n’uburyo akomeje kugarukwaho kubera umubano we n’uyu munyezamu wa Nigeria.

Amagambo ya Cardi B aje nyuma y’uko we na Maduka Okoye bakomeje kugaragara bari kumwe ahantu hatandukanye, harimo mu birori by’imideli bya Paris Fashion Week ndetse n’aho baherutse gusohokera i Venice.

Nubwo amakuru ku mubano wabo akomeje kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, Cardi B na Okoye nta n’umwe uragira icyo atangaza ku mugaragaro cyemeza ko bakundana.

Umubano wa Cardi B na Maduka ukomeje kwibazwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages