Uyu muraperikazi w’imyaka 31, ufitanye abana batatu na Offset barimo Kulture w’imyaka irindwi, Wave w’imyaka ine na Blossom w’umwaka umwe, ndetse ubu atwite umwana wa mbere azabyarana n’umukunzi we mushya, umukinnyi wa NFL Stefon Diggs.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru Charlamagne tha God na Loren LaRosa kuri The Breakfast Club, Cardi B yavuze ko kubyara kwa mbere n’umwana wa kabiri byari bigoye cyane.
Yagize ati “Umwana wa kabiri yari munini cyane, yatumye ngira ibikomere.”
Loren LaRosa, utarabyara abana, yamubajije uko yashoboye kubaho mu bihe bikomeye byo kwivuza nyuma yo kubyara, Cardi amusubiza ati “Byari bikomeye cyane, ariko ubu mfite ubunararibonye. Uwa gatatu yaranyoroheye cyane, nizeye ko n’uyu ngiye kwibaruka azanyorohera mu izina ry’Imana.”
Cardi B aherutse gutangaza ko umwana azavuka mbere y’uko atangira ibitaramo bye byagutse bya mbere byo kumenyekanisha album ye ya kabiri yise ‘Am I the Drama?’. Ibi bitaramo yise ‘Little Miss Drama Tour’, biteganyijwe muri Gashyantare 2026.
Cardi B yavuze ko yiteguye cyane, ndetse ko n’ubwo atwite akomeza kwitoza kugira ngo azahite atangira imyitozo yo kujya ku rubyiniro nyuma yo kubyara.
Ati “Ndi kwitoza cyane, ntegura umubiri wanjye. Nta gusubira inyuma.”
Si ubwa mbere Cardi agarutse ku ngorane ziterwa n’igihe cya nyuma yo kubyara. Nyuma y’ibyumweru bike yibarutse Blossom mu mwaka ushize, yahise yerekana amashusho ari mu myitozo muri ‘gym’, asobanura ko nubwo atari gukora imyitozo iremereye, yifuza kugumana imbaraga no kwirinda gucika intege ku mutima.
Yanditse ati “Iyi ni inshuro ya gatatu nibaruka, kandi ubu ndumva bitandukanye. Iyo ushaka kwirinda ihungabana rya nyuma yo kubyara, ugomba gukora ikintu kikagufasha. Njye, akazi no gukomeza gukora imyitozo ni byo bindinda.”


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!