Ikinyamakuru People cyatangaje ko Cardi B w’imyaka 31 yagaragaje ko yishimiye amakuru yahakanaga ibyo gusubirana kwe n’Umuraperi Offset.
Nyuma yo kugirana ibihe byiza n’abana babo ku munsi wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2023, amafoto y’aba bombi yasakajwe ku mbuga Nkoranyambaga, benshi bavuga ko basubiranye nyuma y’iminsi 12 baciye ukubiri.
Nyuma y’uko Thee Pop Feed itangaje ibinyujije kuri X [yahoze yitwa Twitter] ko aba bombi basubiranye, Umuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga [blogger] Ken Barbie yifashishije ishusho rito ‘meme’ ryerekana Umuhanzi Kandi Burruss mu Kiganiro “Love and Hip Hop: Atlanta”, asa n’uhakana ko ibyatangajwe ari byo. Yagize ati “Mwahimbye inkuru.’’
Cardi B yahise ayisamira mu kirere arayikunda [Like], ashimangira ko amakuru yavugwaga ko basubiranye atari yo.
Cardi na Offset batandukanye mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ukuboza 2023, uyu mugore ashinja umugabo we kumuca inyuma.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!