Kuri iyi nshuro abahanzi bakoze mu nganzo bagatanga ibihangano bishya barimo Cardi B washyize hanze album yise “Am I The Drama”, Confy, Shaffy, Messengers Singers, Zuba Ray n’abandi batandukanye bo mu Rwanda no hanze.

“Sèrela” – Shaffy

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Shaffy. Aba aririmba ataka umukobwa amubwira ko ari we mahitamo ye. Avuga ko aho ageze hose yisanga ari mu rukundo nta yandi mahitamo afite.

“Utuntu” – Zuba Ray

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Zuba Ray uri mu bari kuzamuka babarizwa muri KINA Music ya Ishimwe Clement. Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa aba aririmba agaragaza ukuntu hari igihe umuntu akunda undi, yajya amwegera akumva ubushagarira.

“Nasanze” – Confy

Aririmba agaragaza ukuntu hari igihe umuntu akunda undi ashaka kumuha ibye byose, ariko akaza gusanga yaribeshye uwo yakunze ameze nk’aho nta mutima agira.

“Hose”- Chacha Imfurikeye ft Bill Ruzima, Mike Kayihura

Ni indirimbo nshya umuhanzi Chacha Imfurikeye yakoranye na Bill Ruzima na Mike Kayihura. Aba bahanzi baba bishyize mu mwanya w’abantu bakundana buri wese yifuza kuzabana n’undi atamuva iruhande.

Tuzacinya Akadiho (Medley)” – Messengers Singers

Ni indirimbo nshya ya Messengers Singers. Irimo eshanu z’abagabo zagiye zikundwa mu bihe byashize mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Muri make ubutumwa burimo ni ubuvuga ku munezero uzaba uri mu ijuru mu gihe abizeye Imana bazaba bagezeyo.

“Monica” – Dreamaah

Rockitian Dreamaah amazina ye bwite ni David Shumbusho wavukiye anakurira mu karere ka Rwamagana akaba avuka mu muryango w’abana batanu.

Nyuma y’uko asoje amashuri yisumbuye yaje kuba mu Mujyi wa Kigali yatangiye umuziki mu 2019, aza guhura na Producer Femzy Beat wo mu gihugu cya Nigeria wikiyemeje kumukorera indirimbo nk’umunyempano udasanzwe, akaba yitegura kujya gukomereza umuziki we muri Nigeria.

“Fall In Love” – Doddy Uwihirwe

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Doddy Uwihirwe aho aba agaragaza ukuntu umuntu akunda undi, akavuga ko hari igihe kwifata byanga urukundo rukaganza.

Indirimbo zo hanze…

“Depressed” – Anne Marie

“Dead” – Cardi B

“Day by Day”- Simi ft. Kizz Daniel

“Lonely Roads” – King Combs feat. North West & Jaas

“See What We've Done” – King Promise & Mr Eazi

“Smooth” – The Chainsmokers