00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardi B yatangiye kwibasira Offset wahoze ari umugabo we

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 16 December 2023 saa 05:29
Yasuwe :

Umuraperikazi Cardi B yatangiye kwibasira Offset wahoze ari umugabo nyuma y’iminsi mike baciye ukubiri.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo X, Cardi B yavuze ko Offset yamubereye ikigeragezo kenshi kandi abizi ko ari mu bihe bitamworoheye, akarenzaho kumwishongoraho amwereka ko ntacyo bimubwiye.

Uyu muraperikazi kwihangana byageze aho byanga, avuga umugabo we mu izina aramutuka, arenzaho ko amaze kumwigiraho isomo rikomeye.

Nyuma y’umwanya muto uyu mugore uzwiho kutaripfana, yikojeje kuri Instagram kuganira n’abamukurikira, ikiniga kiramufata atangira kurira avuga uburyo yafashije Offset inshuro nyinshi undi akamwitura kumuhemukira.

Yavuze ko ibibazo byose yabwiraga umugabo we, yabifataga nk’imikino ku buryo yagiraga agahinda akabura uwo agatura. Ati “Nta na ‘Urakoze’ wigeze umbwira, birababaje uburyo ndirira kuri internet kuko buri kintu cyose nkubwiye ugifata nk’imikino.”

Nyuma yo gutandukana, Cardi B akomeje kugaragaza agahinda yahuye na ko mu gihe Kiari Kendrell Cephus wamamaye nka Offset amaze iminsi ibiri mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 32 yujuje tariki 14 Ukuboza.

Uyu mugabo nyuma yo gutandukana na Cardi B, aravugwa mu rukundo na London Perry usanzwe werekana imideli mu buryo bw’umwuga. Offset kandi aherutse kuvugwaho kuryamana na Chrisean wahoze ari umukunzi w’Umuraperi Blueface.

Belcalis Marlenis Almánzar wamamaye nka Cardi B yibasiye Offset wahoze ari umugabo we nyuma y’iminsi mike atangaje ko batandukanye, bari bamaze imyaka itandatu mu rukundo bakaba barabyaranye abana babiri.

Ni inshuro nyinshi, Cardi B na Offset bagiye batandukana. Mu 2018 batandukanye uyu muraperikazi ashinja umugabo we kumuca inyuma, no mu 2020 biba uko kugeza uyu mugore asabye gatanya mu rukiko.

Offset na London Perry baravugwa mu rukundo, nyuma y'iminsi uyu mugabo atandukanye na Cardi B
Cardi B akomeje kugaragaza agahinda yatewe n'uwahoze ari umugabo we Offset

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages