00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardi B yiyunze na Stefon Diggs?

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 10 May 2026 saa 02:53
Yasuwe :

Stefon Diggs yongeye kugaragara ari mu byishimo na Cardi B, umuraperi babyaranye, nyuma y’igihe cyari gishize batandukanye, bituma benshi bakeka ko biyunze.

Ibi byabaye ku wa 9 Gicurasi 2026, ubwo Stefon Diggs usanzwe ari umukinnyi wamamaye mu irushanwa rya NFL yari mu birori by’umuryango yashinze witwa ‘Diggs Deep Foundation’.

Ni ibirori byari bigamije gushimira no kurata ubutwari ababyeyi b’abagore cyane ko tariki ya 10 Gicurasi ari uwo kubazirikana ku rwego rw’Isi.

Bitunguranye, umuraperi Cardi B, bafitanye umwana, yagaragaye muri ibi birori. Bafatanye amashusho, baranishimana bikomeye ndetse bagaragara basomana ku itama. Byabaye mu gihe hari hashize igihe batandukanye.

Ibi bibaye mu gihe Stefon Diggs aherutse kugirwa umwere ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina umukozi we wo mu rugo.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba aba bombi biyunze ku buryo bakongera kubana nk’umugabo n’umugore cyangwa ari ubucuti busanzwe.

Cardi B yiyunze na Stefon Diggs?

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages