00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Carl Weathers wamamaye muri filime ‘Predator’ yitabye Imana

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 3 February 2024 saa 08:51
Yasuwe :

Icyamamare muri sinema y’i Hollywood, Carl Weathers wamenyekanye cyane muri filime zirimo “Rocky”, “Predator” na “The Mandalorian” yitabye Imana afite imyaka 76.

Umuryango w’uyu mugabo wamamaye ku izina Apollo Creed ryavuye mu bice bine bya filime “Rocky”, watangaje ko yashizemo umwuka ubwo yari aryamye iwe mu rugo mu ijoro rya tariki 1 rishyira iya 2 Gashyantare 2023.

Carl Weathers wahoze ari umukinnyi wa Rugby mbere y’uko yinjira muri sinema, yavukiye i New Orleans mu 1948.

Yakiniye Ikipe ya San Diego State University aho yize ibijyanye n’ikinamico mbere y’uko akina mu Ikipe ya Oakland Raiders mu 1970.

Mu myaka irenga 50 yari amaze muri sinema, yakinnye muri filime zirenga 75.

Muri filime “Rocky” yamugize icyamamare, Carl Weathers agaragaramo nk’umukinnyi w’iteramakofe witwa Apollo Creed aho aba ahanganye na Sylvester Stallone ukina yitwa Rocky Balboa. Yasohotse mu 1976.

Mu 2015 ni bwo hatangiye gusohoka ibice bya filime yiswe Creed bishamikiye kuri uyu mugabo aho Michael B Jordan akina ari umwana we.

Mu 1987, Carl Weathers yakinnye muri filime yitwa Predator yahuriyemo na Arnold Schwarzenegger.

Mu 2021, yahataniye ibihembo bya Emmys bitewe n’uruhare yagize muri filime The Mandalorian.

Azwi nka Greef Karga, izina yakuye muri filime y’uruhererekane Star Wars yakinnyemo ndetse anayobora ibice byayo bibiri.

Carl Weathers yashyingiranwe n’abagore batatu barimo Mary Ann Castle babanye kuva mu 1973 kugera mu 1983, Rhonda Unsell babanye kuva mu 1984 kugera mu 2006 nyuma yaho abana na Jennifer Peterson kuva mu 2007 kugeza mu 2009.

Asize abana babiri b’abahungu, Jason Weathers na Matthew Weathers, yabyaranye n’umugore we wa mbere, Mary Ann Castle.

Carl Weathers yitabye Imana afite imyaka 76
Carl Weathers yamamaye nka Apollo Creed, izina ryavuye mu bice bine bya filime “Rocky”
Arnold Schwarzenegger na Carl Weathers ubwo bari bahuriye muri filime Predator
Uhereye ibumoso ni Gina Carano, Pedro Pascal na Carl Weathers muri filime “The Mandalorian”
Sylvester Stallone (uri ibumoso) na Weathers ubwo bakinaga filime “Rocky” yo mu 1976
Ubwo Weathers’ (uri ibumoso) yari ahanganye na Dolph Lundgren mu gice cya kane cya filime “Rocky IV” yo mu 1985

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages