00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Casablanca, umujyi wateguwemo ibirori biha ikuzo u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 15 September 2017 saa 02:29
Yasuwe :

Casablanca, umurwa mukuru w’amafaranga n’ubukungu kamere muri Maroc ukaba ku isonga mu duce dukorerwamo ubucuruzi bufatwa nk’inkingi mwikorezi ya byinshi mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba.

Ubu muri uyu mujyi hakoraniye abantu baturutse imihanda yose muri Afurika, bitabiriye iserukiramuco rimaze gushinga imizi ryitwa Festival du cinéma Africain de Khouribga. Iri serukiramuco ritegurwa bigizwemo uruhare n’umuryango OCP ari nawo ucuruza ishwagara nyinshi ku Isi.

Iri serukiramuco ryatangiye kuwa 9 Nzeri, rizasozwa kuwa 16 Nzeri 2017, ryibanda ku guteza imbere sinema ya Afurika no kuzamura umuco biciye mu muziki. Uyu mwaka u Rwanda rwaheshejwe ikuzo, hari kwerekanwa umwihariko w’umuco Nyarwanda binyuze mu ndirimbo za Jules Sentore n’abahanga banyuranye bazwi muri filime mu Rwanda.

Mu batumiwe nk’indorerwamo zizerekanirwamo umuco Nyarwanda harimo umwanditsi ukomeye w’ibitabo Mukasonga Scholastique [yanditse igitabo cyihariye cyitwa ’Notre Dame du Nil’] ndetse ari mu bagomba gutanga ikiganiro i Khouribga kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017 mu muhango ufungura ibirori by’iminsi ibiri ya nyuma isoza iri serukiramuco.

Ubuyobozi bwa OCP bwabwiye IGIHE ko bwashyize amafaranga muri iri serukiramuco [rimaze imyaka 40] mu rwego rwo gutanga umusanzu ku cyatuma Afurika igira akarango kihariye ku Isi binyuze mu muco no gukomeza guhamya ubuhanganye bwihariwe n’Intara ya Khouribga.

Iri serukiramuco ryatumiwemo abahanga muri sinema ya Afurika barimo abo mu bihugu 14 bahataniye igihembo gikomeye baturutse muri Sénégal, Mozambique, Ghana, Bénin, Mali, Algérie, Afurika y’Epfo, Burkina Faso, Togo, Uganda, Tunisie, Maroc, Misiri n’u Rwanda.

Casablanca-Khouribga, irembo ry’ubukungu

Khouribga iri mu Majyepfo ya Casablanca mu bilometero 120. Ifatwa nk’agace ka mbere ku Isi gakungahaye ku ishwagara[phosphate] ibyazwa ifumbire igemurwa mu bihugu birenga ijana ku migabane yose. Ubucukuzi bw’ishwagara mu Ntara ya Khouribga bwakajije umurego by’ikirenga kuva mu 1900, kugeza uyu munsi aka gace kavamo toni zirenga miliyoni 20 buri mwaka.

Ni igice cy’ingenzi cyane mu bihishemo ubukungu butuma Maroc iba ihora yicaye mu myanya y’imbere mu bihugu bikungahaye muri Afurika. Khouribga ibyara amafaranga atagira ingano, yunganira ibindi bikorwa bikomeye biganje mu Mujyi wa Casablanca irembo rinyuzwamo ubukungu bw’Ubwami bwa Maroc.

Casablanca ni uwa kabiri mu bunini muri Maroc nyuma y’umurwa mukuru Rabat. Ufite icyambu Port of Casablanca kibarirwa mu bikomeye ku Isi kandi binyuzwaho amafaranga menshi ukaba utuwe n’abasaga miliyoni 3.35 [mu gice cy’umujyi utavangiwe] hakiyongeraho miliyoni 6.8 mu gice cya Casablanca-Settat.

Abatuye Casablanca bagira umwihariko wo gukoresha akarimi kareshya mu ndimi z’uruvangitirane Icyarabu, Igifaransa n’izindi zihariwe n’abakomoka mu bice by’Abarabu. Ntiwapfa kwinjira mu iduka ngo usohokemo utaguze, uhura n’Umwarabu akakureshya kugeza wemeye.

Uhereye ku muntu uguteruza imizigo ukiva mu ndege ukagera ku bakwakira winjira muri hoteli, buri wese aba akubwira ati ‘ikaze mu gihugu cy’ Umwami Mohammed’ yarangiza kuguha serivisi akakwibutsa ko ‘ubwami bwa Maroc bukomoka ku ntumwa y’Imana Mohammed’ n’andi magambo asasiwe n’amaringushyo atuma uryaryatwa ugakora mu mufuka.

Casablanca ifite ubwiza buhebuje ndetse yahawe akabyiniriro k’Umujyi w’Urwererane [Ville Blanche]. Ni urwererane koko!! Iyo uhageze ukareba inyubako zihateretse, nibwo ubona neza ko Afurika ihishemo ubukungu ndetse ko abayitegeka babishatse bayihindura igihangange ikava mu mubare w’ibihugu bifatwa nk’insina ngufi.

Casablanca yatangiye guturwa mu kinyejana cya karindwi mbere y’ivuka rya Yezu, ariko uza gushinga imizi ahagana mu 1756. Ubu ni uwa mbere mu bucuruzi muri Maroc nubwo Umujyi ubarizwamo inzego z’ubutegetsi nkuru ari Rabat ari naho Umwami atetse.

Mu kinyejana cya karindwi Casablanca yari ifite izina rya Anfa mu rurimi rwitwa Berber . Abanya-Portugal bamaze kwinjira muri uyu mujyi no kuwigarurira [mu kinyejana cya 15] izina ryarahindutse witwa Casa Branca, iri rifite umuzi mu rurimi rw’Igiportugal rigasobanura "White House" mu Cyongereza [casa "inzu", branca "umweru"].

Izina Casablanca ryiswe uyu mujyi mu buryo buhamye ubwo Espagne yari imaze kuwinjiramo, abenshi usanga bawita ‘Casa’ ariko mu baturage ba Maroc hari abawita Ad-dar Al Baidaa’ izina wahawe mu kinyejana cya 18 nyuma y’umutingito washenye inyubako zitagira ingano.

Ni umujyi ufite ubutaka bushashe ndetse ukagira ikirere gikenkemutse, iyo hashyushye cyane usanga igipimo cyazamutse kikagera kuri 40.5 °C (104.9 °F) naho mu gihe hakonje ugasanga ari −2.7 °C (27.1 °F). Imvura nyinshi yaguye muri Casablanca yanganaga na 178 mm (7.0 in), yaguye kuwa 30 Ugushyingo 2010.

Casablanca ibumbatiye ubukungu bwa Maroc

Casablanca ni umujyi ufatwa nk’uruti rw’umugongo rw’ubukungu bw’Ubwami bwa Maroc. Ubwawo wihariye 32% by’umusaruro w’igihugu cyose na 56 by’umusaruro w’inganda.

Uwo mujyi ukoresha 33% by’umuriro wose ukoreshwa mu gihugu, 30% by’ibigo by’imari bya Maroc biherereye muri uwo mujyi.

Ibicuruzwa Casablanca yohereza hanze birimo umunyu, ifumbire, itabi, amafi, ibikoresho by’ubwubatsi, ibirahure, imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibikorwa mu mpu, ibiribwa bikorerwa mu nganda n’ibindi.

Ikigo cy’Indege cya Royal Air Maroc gifite icyicaro i Casablanca ndetse habarizwa ibindi bibuga by’indege, icya Anfa giherereye mu birometero bitandatu mu Majyepfo y’Umujyi, hakaba n’ikindi cya Casablanca Tit Mellil.

Gutwara abantu n’ibintu

Muri uwo mujyi usanga uburyo bworoha bwo gutwara abantu n’ibintu ari ugukoresha imodoka nini zizwi nka Tram, gari ya moshi ndetse na tagisi zitwara abantu mu buryo bwa rusange. Abacuruza umunyenga kuri moto ni mbarwa kuko abenshi bakoresha ubundi buryo bwiganjemo ubumaze kuvugwa.

Ikibuga cy’indege cya mbere ni Ikibuga Mpuzamahanga cya Mohammed V, kikaba kinagwaho indege zoroshya ingendo mu buhahirane hagati y’imijyi Marrakech, Rabat, Agadir, Oudja,Tangier, Al Hceima na Laayoune.

Indimi zivugwa cyane muri Casablanca ni Igifaransa n’Icyarabu ariko Icyarabu nirwo ruvugwa cyane na benshi.

Mu by’iyobokamana, umubare munini usanga ugizwe n’Abayisilamu [bagize 98% naho Abakirisitu ni 1.1%, mu gihe 0.1 ari abafite indi myemerere irimo iya Kiyahudi] Idini ya Islam rifatwa nk’iry’ubutegetsi ndetse Ubwami bwa Maroc bwizera ko ubutegetsi bwabwo bukomoka ku Ntumwa y’Imana Muhammad.

Muri Maroc, amadini n’amatorero n’ubundi buryo bwo kuramya bwose buremewe gusa mu gitabo cy’amategeko ahana y’iki gihugu hari ingingo zimwe zivuguruza ibigenwa n’amategeko nko mu ngingo ya 220 ndetse n’iya 222, izi zombi usanga zica intege abaturage bo muri iki gihugu batabarizwa muri Islam.

I Casablanca umwijima uza bitinze, iyi foto yafashwe ahagana saa moya n'igice z'ijoro kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2017

Hejuru ya byose, Casablanca ituwe cyane n’abakora ubucuruzi ku buryo usanga saa cyenda z’ijoro amaduka afunguye ndetse abantu bari guhaha bisanzwe. Maroc kandi ifite ifaranga [Dirham] ryihagazeho, idolari rimwe rihwanye n’ama-dirham icyenda [gereranya n’andi mafaranga y’ibihugu bya Afurika urebe].

Ni agace karyoshye ku bashaka guhekenya ifaranga

Umujyi wa Casablanca ufite umuvuduko ukomeye mu kuzamura ubukerarugendo ndetse usurwa cyane n’abashaka kuruhuka barya ku yo bazigamye. Ufite uduce dusurwa cyane by’umwihariko ku nkombe z’Inyanja ya Atlantic na Méditerranée ndetse hari abanyamafaranga batega ubwato bakajya kurira ubuzima muri Espagne kuko kuhagera uturutse ku nkombe ni iminota 35 gusa.

Muri siporo, Casablanca yibukirwa ku mikino ihuza amakipe yo mu bihugu by’Abarabu, Pan Arab Games yabaye mu 1961. Mu 1983, Casablanca yakiriye imikino ya Mediterranean Games [iba buri myaka ine] ihuza amakipe mu mikino itandukanye mu bihugu bituriye inyanja ya Méditerranée.

Mu mwaka wa 2015, ubutegetsi bwa Maroc bwakoze agashya bwanga kwakira imikino y’igikombe cya Afurika CAN, ngo bwatinyaga ko hari abakwinjiza indwara ya Ebola yari imaze igihe yarayogoje bimwe mu bihugu bya Afurika. Icyo gihe imikino yajyanywe muri Equatorial Guinea.

Imodoka zisohotse mu kibuga cy'indege cyitiriwe Mohammed VI zishyurizwa ku muryango uri nko mu kilometero kimwe
Umuhanda uva ku kibuga cy'indege werekeza ku mucanga w'Inyanja ya Atlantic
Ikirere cya Casablanca kirakenkemutse
Icyapa cyerekana umuhanda werekeza mu murwa mukuru Rabat
Bouskoura ngo ni umujyi w'icyatsi kibisi
Imodoka itwaye imizigo yose igomba kuba ipfutseho ihema nk'uko bigenda mu Rwanda
Aka ni agace kitaruye umujyi kubatsemo inzu zagenewe abatishoboye
Uwo muhanda urerekeza ku Kibuga cy'indege cyitiriwe Mohammed VI
Ubutaka muri Maroc ni imirambi gusa
Gariyamoshi nizo zitunda ishwagara icukurwa i Khouribga ziyijyana ku cyambu
Urayitegereza amaso agaherayo
Gariyamoshi ziba ari ndende cyane
Izi nzu zubakirwa abahembwa make kugira ngo bazihabwe ku nguzanyo
Utarinjira mu mujyi hari imihanda myiza cyane
Umuhanda ugana ku nyanja ya Atlantic
Umuhanda werekeza mu Mujyi wa Casablanca waciye ku ruhande rw'inyanja ya Atlantic
Iri guriro rya Morocco Mall rirazwi cyane muri Afurika
Aha ni muri metero nke z'inyanja ya Atlantic ahayobokwa na benshi mu bajya kurira ubuzima i Casablanca
Imikindo ishyirwaho ibyuma bitanga réseau ya internet n'irindi tumanaho
Casablanca ibonekamo imikindo myinshi
Uyu mujyi urimo imisigiti myinshi
Iki ni ikimenyetso kiri mu byifashishwa mu kuyobora amato aba aturutse hakurya mu Amerika
Hakurya ni umusigiti munini witiriwe Umwami Hassan II
Mu mujyi wa Casablanca hafi ya Kenzi Tower
Ishusho ya Casablanca iyo uyireba uhagaze hejuru ya Kenzi Tower
I Casablanca saa mbili z'ijoro haba hakiri ku manywa y'ihangu
Icyambu cya Casablanca kiri mu bya mbere byinjiza amafaranga ya Maroc

Munyengabe Murungi Sabin/Casablanca-Maroc


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages