00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cassie wareze Diddy yahunze Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 June 2026 saa 08:56
Yasuwe :

Cassie Ventura wahoze ari umukunzi wa Sean ’Diddy’ Combs, yamaze kwimukira hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse atangaza ko nta gahunda afite yo kongera kuhatura.

Ibi byamenyekanye binyuze mu nyandiko yashyikirije urukiko muri Gicurasi 2026, aho Cassie yavuze ko atakiri umuturage uba muri Leta ya California ahubwo asigaye atuye hanze ya Amerika. Yavuze kandi ko nubwo ari Umunyamerika mu buryo bwemewe n’amategeko ariko adateganya kongera gusubirayo.

Uyu mwanzuro uje nyuma y’igihe Cassie yari amaze agaragara cyane mu rubanza rwashinjwagamo Diddy ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukoresha imbaraga no kugenzura ubuzima bwe mu myaka isaga icumi babanye.

Mu buhamya bwe bwamaze iminsi ine mu rukiko, Cassie yasobanuye uko yabayeho imyaka myinshi ahohoterwa ndetse anaterwa ubwoba n’uyu muraperi.

Mbere y’urubanza, Cassie yari yareze Diddy mu 2023, ikibazo cyabo kirangizwa mu bwumvikane bwatumye ahabwa miliyoni 20$ (hafi miliyari 30Frw) y’impozamarira, hakaba haraniyongereyeho andi yahawe ubwo hajyaga hanze amashusho Diddy ari kumukorera ihohoterwa muri hoteli.

Abasesenguzi b’imyidagaduro muri Amerika bavuga ko kwimuka kwa Cassie bishobora kuba bifitanye isano no gushaka gutangira ubuzima bushya kure y’igitutu cy’itangazamakuru ndetse n’ingaruka z’izi manza amazemo igihe.

Nyuma yo gutanga ubuhamya bwe, yatangaje ko byamubereye urugendo rukomeye ariko rwamufashije gukira ibikomere no gutangira indi ntambwe y’ubuzima bwe ari kumwe n’umuryango we mushya.

Cassie wahoze akundana na P Diddy yamaze kuva muri Amerika, avuga ko adateganya kuyisubiramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages