00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cécile Kayirebwa na Andy Bumuntu bataramiye abanyeshuri ba Green Hills Academy (Amafoto + Video)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 25 March 2023 saa 12:47
Yasuwe :

Umuhanzi Cécile Kayirebwa na Andy Bumuntu bifatanyije n’abanyeshuri bo mu kigo cya Green Hills Academy mu gusoza iserukiramuco ‘Rwanda Festival’ ryamurikiwemo imbyino zazamuye amarangamutima ya benshi barimo n’ababyeyi barerera muri iki kigo.

Ni igitaramo cyamurikiwemo imbyino zitandukanye aba banyeshuri batojwe na Nahimana Serge kuva ku bana b’inshuke kugeza ku bakuru biga mu mashuri yisumbuye.

Cécile Kayirebwa wari watumiwe muri iki gitaramo yishimiye uburyo aba banyeshuri batozwa umuco nyarwanda bakiri bato abasaba gukomeza gusigasira umuco batojwe.

Ubwo uyu muhanzikazi yari ageze ku rubyiniro yateruye agira ati “Aba bana batubyiniye, batwishimiye , baduteye imbabazi , ubwo ndavuga abana barimo n’abuzukuruza banjye nanezerewe cyane ntakindi nabona nabavugaho mukomere cyane kubyiza mwatojwe.”

Bongeye kuzirikana umuhanzi Yvan Buravan

Intore za Green Hills ubwo bari bageze ku musozo w’igitaramo cyabo bafashe umwanya bashimira abo mu muryango wa Yvan Buravan bari baje muri iki gitaramo.

Babyinnye banaririmba indirimbo y’uyu muhanzi yise ‘Gusaakaara’ mu rwego guha icyubahiro uyu muhanzi wabataramiye mu 2022 muri iri serukiramuco.

Ubwo baririmbaga iyi ndirimbo bahagurutse bacana amatoroshi bashimira uyu muhanzi ku byiza yabagejejeho akiriho bamwifuriza gukomeza kuruhukira mu mahoro.

Andy Bumuntu ubwo yari ageze hagati mu ndirimbo ‘Appreciate’ yayihuje n’indirimbo ya Yvan Buravan yise ‘Ni Yesu’ ayiririmbana n’abanyeshuri ba Green Hills Academy.

Uko igitaramo cyagenze

Iki gitaramo cyatangijwe n’umutagara w’ingoma wavugijwe n’abana bato biga mu ishuri ry’inshuke.

Aba bana bamuritse ibyivugo by’intore batojwe , bavuga uburyo ari abana bareranwe umuco ndetse bakunda gusoma, kuvugisha ukuri, intego yabo ikaba gutsinda.

Aba bana bagiye basimburana na bakuru babo bari mu Itorero rya Green Hills bakina umukino bise ‘Uko yabyirutse’.

Uyu mukino bakinnye bagaragaza uko umwana w’umukobwa yarererwaga mu muryango kuva avutse kugeza ashatse umugabo akajya kubaka urwe.

Si abanyarwanda gusa kuko n’abana b’abanyamahanga bakinnye uyu mukino barya ubunnyano bita izina umwana muto wavutse, ibisakuzo, gusimbuka urukiramende.

Ibindi berekanye harimo imirimo yatozwaga abana b’abakobwa irimo gusukura imbuga, kugosora, gucunda, uko yitwaraga muri sosiyete, kubyina bya Kinyarwanda, n’ibindi.

Umuyobozi wa Green Hills Academy Daniel Hollinger yashimiye abanyeshuri b’iki kigo ku byiza bagezeho yemeza ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’umuco nyarwanda.

Ati “Twishimiye kumurika ibyo abanyeshuri bacu bize, biranejeje cyane kubona abana nkaba bazi umuco w’u Rwanda ni ibintu bigomba gushyigikirwa cyane, ndashimira Serge na Patrick bateguye iki gikorwa, bakanatoza aba bana, mwarakoze cyane.”

Umuhanzikazi Cécile Kayirebwa wanyuzwe n’imbyino aba banyeshuri batojwe yabaririmbiye indirimbo zirimo ,Umukobwa, Cyusa, Marebe n’izindi.

Cécile Kayirebwa yari agaragiwe n’abakobwa b’abaririmbyi batanu barimo umuhanzikazi Audia Intore n’itsinda rya Ange na Pamella.Yihanganishije ababuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe habura iminsi mike u Rwanda rukinjira mu bihe byo kwibuka.

Umuhanzi Andy Bumuntu wari utegerejwe na benshi niwe wasoje iki gitaramo aririmba indirimbo zirimo, ‘Mine’ ’Igitego’. ‘Valentine’ , ‘Appreciate’ na ‘On Fire’

Andy Bumuntu yatuye aba banyeshuri indirimbo yise ’Bahe Igihe’ yatuye abana b’abakonwa bakiri bato bifuza kugera ku nzozi zabo.

Ababyeyi barerera muri iki kigo banyuzwe n'ibyo abana babo batozwa
Aba babyinnyi batojwe na Serge Nahimana
Abagize umuryango wa Yvan Buravan bari bitabiriye iki gitaramo
Abana bakiri bato batozwa kwivuga gitore kuva kubari mu ishuri ry'inshuke kugeza ku bakuru
Akanyamuneza kari kose kuri aba bana bamuritse ibyo bamaze igihe bitoza
Andy Bumuntu ni uku yaserutse yambaye
Andy Bumuntu yagaragarijwe urukundo ku buryo bukomeye
Andy Bumuntu yatuye aba banyeshuri indirimbo yise 'Bahe Igihe' yatuye abana b'abakonwa bakiri bato bifuza kugera ku nzozi zabo
Ange na Pamella ni bamwe mu baririmbyi baherekeje Cécile Kayirebwa ku rubyiniro
Andy Bumuntu yatuye abakobwa ba Green Hills indirimbo yise 'Bahe Igihe'
Bakinnye umukino bise 'Uko yabyirutse' bagaragaza uko umwana w'umukobwa akwiye kurererwa mu muryango
Bakinnye imikino itandukanye iranga abana b'abakobwa bakiri bato
Bamwe mu babyeyi barerera muri iki kigo ni uku baserutse bambaye
Berekanye ibikorwa bitandukanye bikwiye kuranga umukobwa
Bishimiye guhura na Andy Bumuntu
Cécile Kayirebwa yakozwe ku mutima n’uburyo abana ba Green Hills Academy batozwa gutarama bakiri bato
Cécile Kayirebwa yasabye abakobwa ba Green Hills gukomera ku muco batojwe
Cécile Kayirebwa yanyuzwe n'imbyino abana ba Green Hills Academy berekanye
Gusimbuka umugozi ni umwe mu mikino bakinnye
Gusimbuka urukiramende ni imwe mu mikino abasore bakina
Itorero rya Green Hills Academy ryahaye icyubahiro umuhanzi Yvan Buravan wabataramiye mu 2022
Iyi ni imwe mu mikino abana bato bakina
Iyo umukobwa akiri muto atozwa imirimo itandukanye
Massamba Intore ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo
Muri iki kigo kwiga umuco nyarwanda ntibisaba kuba uri umunyarwanda n'abanyamahanga barawiga
Umukino bakinnye 'Uko yabyirutse' wasojwe umukobwa agiye kubaka urugo
Umukobwa ufite umuco arangwa n'isuku ku mubiri ndetse naho atuye
Umurimbyi Cécile Kayirebwa yari aherekejwe n'abakobwa batanu barimo Audia Intore , Ange na Pamella bamufasha kuririmba
Umuyobozi wa Green Hills Academy Daniel Hollinger yashimiye abanyeshuri b’iki kigo yemeza ko bazakomeza gushyigikira ibikorwa by’umuco nyarwanda
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yari yitabiriye iki gitaramo

Amafoto: Ganza Kelly

Video: Sage Aggee Igena


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages