Ni filime yakozwe mu 2014 ikinwa hagaragazwa ubuzima bwa buri munsi bw’abanyamerika (American drama), yanditswe na Tobin Patrick, iyoborwa na Daniel Barnz.
Itangira mu buryo bushimishije hagaragazwa imyiyerekano yatangije Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Toronto mu mwaka wa 2014.
Filime ikomeza umugore witwa Claire warokotse impanuka yahitanye umwana we ikanamusigira ubumuga bumubabaza, aba inshuti ikomeye n’undi mugore witwa Nina na we wabagana n’uburwayi budakira.
Abo bagore bakomeje kuba inshuti, maze bakomeza gusurana baza kubona abagabo babitaho, bwa buzima bubabaje burarangira baba mu munezero.
Iyo Filime ikinwamo n’abakinnyi bakomeye nka Jennifer Aniston, Adriana Barraza, Felicity Huffman, William H. Macy, Anna Kendrick, na Sam Worthington, ikaza kwerekanwa mu nyubako ya Kigali City Tower aho Century Cinema isanzwe ikorera.
Filime CAKE imara iminota 102, ni ukuvuga isaha imwe n’iminota 42.
https://www.youtube.com/watch?v=P3IsUOSHlnU
Century Cinema kandi tariki ya 27 Gashyantare izerekana filime yiswe FOCUS yanditswe na Smith na Margot Robbie ( https://www.youtube.com/watch?v=MxCRgtdAuBo).
Ukeneye ibindi bisobanuro wasura urubuga www.centurycinemas.rw cyangwa ukabasura kuri facebook kuri www.facebook.com/centurycinemas.



















TANGA IGITEKEREZO