00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Century Cinema irerekana filime yitwa Chappie

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 March 2015 saa 08:57
Yasuwe :

Chappie ni filime yanditswe na Terri Tatchell afatanije na Neill Blomkamp
igaragaraza uburyo mu minsi iri imbere polisi ari yo yonyine izaba ifite ubushobozi bwo kugenzura ibyaha bikorwa bitewe za robo zigezweho.

Kuri ubu usanga abantu barwana hirya no hino ntihagire umenya ibyabaye. Filime Chappie yerekana uburyo polisi yakoreshaga robo (Robot) yitwa Chappie, ikaba yari ifite ubushobozi bwo gutekereza ndetse no gusenya ibyo ibona byagira ingaruka ku muntu.

Aho rero ni ho filime itangirira kuryoha kuko abantu batangiye kubona iyo robo nk’ikintu kibabangamiye bikomeye.

Abaturage bakoze uko bashoboye kugira ngo iyo robo ihagarare gukora cyangwa ngo ibe ariyo yanyuma ibayeho kuko ibabangamira ku migambi bategura.

Robot Chappie mu kazi

Mu bakinnyi bakomeye bayikinnye harimo Sharlto Copley, Hugh Jackman, Dev Patel ikaba yarayobowe na Neill Blomkamp.

Ni filime iri mu rwego rw’ibikorwa, udushya ndetse n’ibihimbano, irerekanwa saa munani n’igice z’igicamunsi (2.30PM), saa kumi na mirongo ine n’itanu (4.45PM), saa moya (7.00PM) ndetse na saa tatu na cumi n’itanu ( 9.15PM)

Century Cinema ikomeje kwerekana kandi filime Focus, Jupiter Ascending ndetse KingsMan the Secret Service

Ku itariki ya 13 Werurwe Century Cinema izerekana filime nshyashya yitwa Cinderella ndetse n’indi filime yitwa Inherent Vice.

Ushaka ibindi bisobanuro wasura urubuga rwa Century Cinema arirwo www.centurycinemas.rw cyangwa urukuta rwabo rwa Facebook arirwo www.facebook.com/centurycinemas

Mukande hano tubavumbye kuri filime Chappie...https://www.youtube.com/watch?v=lyy7y0QOK-0

Cinderella izerekanwaku itariki ya 13 Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages